Nubwo Rwanda Day iteganyijwe ku wa 2-3 Gashyantare, ab’inkwakuzi batangiye kuhagera tariki 30 Mutarama, baboneraho gusura inshuti n’imiryango basanzwe baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe abandi biganjemo abafite ibyo bazamurika bazindutse kugira ngo babanze bategure ibisabwa byose.
Ku rundi ruhande, hari n’abahisemo gufata urugendo hakiri kare kugira ngo Rwanda Day izasange baramenyeye ikirere cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Nk’abahagurukiye mu Bubiligi, ku wa Kabiri tariki 30 Mutarama, ku Kibuga cy’indege cya Zaventem i Bruxelles, Abanyarwanda bari urujya n’uruza. Indege nini ya UNITED Airlines yahagurutse yuzuye, ndetse wumva benshi bayirimo bari kuvuga Ikinyarwanda, ku buryo washoboraga gukeka ko uri i Kigali.
Ab’inkwakuzi bakigera muri Amerika bahise bajya gusura Gaylord National Resort, inyubako izakira Rwanda Day.
Iyi nyubako iri ku nkengero z’amazi y’umugezi wa Potomac, umwe mu ifite amateka akomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuko George Washington wabaye Perezida wa Mbere w’iki gihugu yawufataga nk’ahantu hari izingiro ry’ubuzima.
Iri mu bilometero 15 uvuye kuri Capitol, inyubako ikoreramo Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni urugendo rw’iminota iri hagati ya 17 na 22.
Ni mu gihe uvuye kuri White House, bigusaba gukora urugendo rw’ibilometero 17,6 rutagutwara iminota 20 kugira ngo ugere kuri iyi nyubako.
Kuri uyu wa Gatatu, ubwo IGIHE yageraga kuri iyi nyubako yasanze imirimo y’ibanze yo kuyirimbisha yatangiye, nubwo ihambaye izatangira gukorwa tariki 1 Gashyantare. Ni inyubako ubona ko ari nini bihagije ku buryo izabasha kwakira abarenga 7000 bamaze kwiyandikisha ngo bazitabire Rwanda Day.
Kugeza ubu Abanyarwanda bamaze kugera i Washington DC biganjemo abaturutse mu bihugu bitandukanye byo ku Mugabane w’u Burayi ndetse n’abavuye mu Rwanda.
Gasarabwe Alphonse, ukora ubucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda ni umwe mu bamaze kugera i Washington DC baturutse i Kigali.
Uyu mugabo avuga uretse kuba Rwanda Day ari igikorwa gihuza Abanyarwanda baturutse imihanda yose n’umuyobozi wabo, ari n’amahirwe yo kugaragaza ibyo bakora.
Ati “Njyewe kwitabira Rwanda Day numva ari igikorwa gituma Abanyarwana twese duhurira hamwe, tugahurira hanze nk’Abanyarwanda baturutse impande zose. Biradushimisha cyane ko tubona impanuro za nyakubahwa Perezida wa Repubulika twese turi hamwe. Tuza hano kandi kugira ngo twerekane ibyo dukora, turebe n’ibyo abandi bakora kugira ngo duhane amakuru mu kazi duhuriyeho.”
Ibyiza bya Rwanda Day ni ingingo Gasarabwe, ahuriyeho na Tunga Kalisa, wageze i Washington DC avuye mu Rwanda.
Kalisa avuga ko “iyi Rwanda Day y’i Washington DC ari ikintu kidasanzwe, duhereye ku kintu cy’uko twari tumaze imyaka myinshi tutabona amahirwe yo guhura n’abandi Banyarwanda muri Rwanda Day. Ikindi iyo turebye aho tugeze, hashize imyaka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye kandi n’ikindi twegereje amatora y’Umukuru w’Igihugu.”
Yakomeje avuga ko iyi Rwanda Day izaba amahirwe yo kongera guhuza Abanyarwanda “kugira ngo tuganire ibyo u Rwanda rumaze kugeraho n’icyerekezo rurimo, ndetse no kuganira n’umuyobozi wacu Perezida wa Repubulika.”
Kalisa usanzwe ari rwiyemezamirimo mu bijyanye n’ubwubatsi n’ubucuruzi bw’imitungo itimukanwa, yemeza ko kwitabira Rwanda Day bizatuma amenyekanisha ibyo akora ndetse agashishikariza Abanyarwanda baba mu mahanga gukangukira gushora imari iwabo.
Iyi Rwanda Day igiye kubera i Washington DC ifatwa nk’iyihariye kuko ari iya mbere ibaye kuva mu 2019, kubera icyorezo cya COVID-19. Ikindi kiyiha umwihariko ni uko ariyo ya mbere izaba iminsi ibiri, icyifuzo cyari cyatanzwe mu iheruka kubera i Bonn mu Budage.
Umujyi wa Washington DC ugiye kwakira Rwanda Day ufite amateka yihariye kuko inshingwa ryawo ryashyizweho n’Itegekonshinga Leta Zunze Ubumwe za Amerika igenderaho, ndetse kuva wabaho, wagiye urangwa n’ibikorwa byiganjemo ibya politiki.
Ni umujyi umaze imyaka 234 kubera ko washinzwe ku wa 16 Nyakanga, 1790, ugirwa Umurwa mukuru wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Icyemezo cyo guhitamo ahagomba kubakwa uyu mujyi wenda kwakira Rwanda Day cyaragoranye cyane nk’uko byagiye bigenda ku mijyi itandukanye igize Amerika.
Uwitwa Alexander Hamilton uri mu bazwi nka “Founding Fathers”, impirimbanyi z’impinduramatwara muri Amerika, afatanyije n’abo muri leta z’amajyaruguru, bifuzaga ko leta nshya yakwibanda ku cyo kwishyura amadeni yari asizwe n’intambara y’impinduramatwara, aho habarurwaga ideni rigera kuri miliyoni 75 z’Amadolari ya Amerika.
Ku rundi ruhande ariko Thomas Jefferson we n’abayobozi ba za leta zo mu majyepfo bifuzaga ko uyu murwa mukuru wakubakwa ahantu heza ariko bishingiye ku nyungu z’ubuhinzi bw’ibisheke bwakorwaga n’abacakara.
George Washington wari Perezida icyo gihe, we yahisemo ahantu nyaburanga ku nkombe z’Imigezi nka Potomac na Anacostia, ndetse uyu mujyi wanamwitiriwe wahise ushingwa ku mugaragaro mu 1790 nyuma y’uko Maryland na Virginia bitanze ubutaka ngo bwubakweho iyo Leta nshya.
Uwitwa Pierre Charles L’Enfant uvuka i Paris mu Bufaransa, ni we wahawe akazi ko gutegura igishushanyo mbonera cya Washington DC maze abasha gutegura umujyi ugezweho tubona ufite inyubako ya Capitol ikorerwamo n’Inteko Nsingamategeko rwagati muri wo.
Uyu mujyi utaramara kabiri habuze gato ngo urimburwe wose kuko mu ntambara yo mu 1812 yahuzaga Amerika n’u Bwongereza yawusize ku buce, igice cyawo kinini kiratwikwa kirasenyuka kugeza ubwo n’inyubako nka White House yari ikiri nshya yabigendeyemo kimwe na Capitol.
Uyu mujyi waje kongera kubyutsa umutwe guhera mu mwaka wa 1862 nyuma y’uko abacakara bahawe ukwishyira no kwizana ku wa 16 Mata uwo mwaka ku buryo ari bo babaye imbarutso y’umuzuko w’uwo mujyi.
Uyu mujyi uzwiho kuba uw’uruhurirane rw’imico itandukanye ndetse nyuma y’imyaka irenga 200 umaze ushinzwe, ufatwa nk’ahantu heza hakurura ba mukerarugendo bikomotse by’umwihariko ku kuba benshi bahisanga kubera imico y’abakomoka mu mfuruka z’isi zose bawubarizwamo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!