Uyu muryango umaze amezi atandatu ushinzwe mu Rwanda umaze gukorera ubuvugizi benshi, ariko ubasha kwita ku basaga 30 mu bitaro bitandukanye ufatanyije n’abagiraneza.
Abitabwaho ni abafit ububabare baterwa n’indwara zidakira zirimo kanseri, VIH/SIDA, Diyabete n’izindi usanga akenshi imiryango yabo yarabuze ubushobozi bwo gukomeza kubitaho ngo ibarinde ubu bubabare bukabije.
Dr Uhagaze Blaise, uwuhagarariye mu by’amategeko avuga ko bakoranana Ministeri y’ubuzima muri ibyo bikorwa.
By’umwihariko ngo bamaze kugira imodoka ijya kwita ku barwayi ibasanze aho batuye (mobile clinic), bakaba kandi bakorana n’abandi bagiraneza barimo Hospice Without Borders.
Ati “Iyo umurwayi atinze mu burwayi, hari igihe umuryango urambirwa, ugahungabana, ukabura uko ubyifatamo. Abo turabegera dufatanyije n’abakozi dukorana barimo abaganga bo mu bitaro bitandukanye.”
Mu barwayi bamaze kwitaho harimo abo mu bitaro bya Butaro, CHUK n’ahandi.
Ibi bikorwa kandi babifatanyamo n’abanyamadini n’abahanga mu bundi buvuzi kuko ufite ubu bubabare batamufasha kubona imiti ibworoshya gusa ahubwo hari n’ububabare bw’umutima n’ibitekerezo umaze igihe kinini arwaye aba afite.
Uyu muryango urimo gukorana cyane n’Akarere ka Kicukiro n’ibitaro bihakorera bya Masaka n’ibigo nderabuzima bibishamikiyeho n’ibindi byo mu Mujyi wa Kigali aho ababihagarariye barimo kongererwa ubumenyi mu buryo bwo kwita kuri abo bantu, ityazabumenyi rizamara iki cyumweru cyose.
[email protected]
twitter :@NtakirutaDeus



















TANGA IGITEKEREZO