Abahuguwe biganjemo abo mu myaka 20 y’amavuko bahagarariye andi matsinda y’urubyiruko, kugira ngo bamenye uruhare bakwiye kugira mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’Abadepite azaba tariki ya 14 n’iya 15 Nyakanga 2024.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’uyu Muryango, Rulinda Colbert, yavuze ko ayo mahugurwa yatanzwe nyuma y’uko byagiye bigaragara ko benshi mu rubyiruko batekereza ko ibikorwa bitandukanye bya politiki birimo n’iby’amatora bireba abantu bakuru, abahuguwe bakazajya no guhugura abandi.
Ati “Impamvu twateguye iki gikorwa murabizi twegereye igihe cy’amatora. Urubyiruko iyo rwumvishe ibintu nk’ibi bati ‘Wenda amatora ya Perezida wa Repubulika cyangwa se ngo amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko, hari igihe bumva ari ibintu bya politiki, hari igihe bumva ari ibintu bitabareba.”
Yakomeje ati “Twateguye iki gikorwa kugira ngo urubyiruko icya mbere bumve akamaro k’amatora ntibumve ko ari politike gusa, ntibumve ko ari ibintu bya demokarasi batagomba kumenya, bumve icyo bivuze, bumve impamvu bagomba kubikora, bumve akamaro bibafitiye.’’
Byiringiro Emmanuel w’imyaka 20 ni umwe mu bahuguwe ushimangira ko yamenye neza uburyo amatora akorwamo ndetse n’ibitemewe mu gihe kiyabanziriza, mu gihe cyayo ndetse na nyuma yayo.
Ati “Nishimiye ko uyu munsi nahuguwe kuri gahunda z’itora kuko ni ubwa mbere ngiye gutora. Ntabwo nari mfite amakuru ahagije ku bijyanye n’itora rero icyo nungukiyemo ni uburyo amatora agenda n’ibyo utemerewe.’’
Ibi kandi abihuriyeho na Uwamahoro Chantal na we w’imyaka 20 ugiye gutora bwa mbere, uhamya ko yizeye ko urubyiruko ruzatora umukandida rwishimiye mu matora y’Umukuru w’Igihugu.
Aya mahugurwa ntiyatanzwe hagamijwe guha urwo rubyiruko ubumenyi buruhesha kugira uruhare mu matora gusa, ahubwo yanakozwe mu rwego rwo kurutegurira kuzavamo abayobozi beza bazi gufata ibyemezo.
Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda akaba n’inzobere muri Politiki, Dr Ismael Buchanan, akaba ari na we wahuguye uru rubyiruko, yakomoje ku kuba aya mahugurwa aziye igihe kuko hari ubwo wasangaga urubyiruko rugera mu bihe runaka nk’ibi by’amatora ariko rutazi imyitwarire ikwiye kururanga.
Ati ‘‘Twagiye tureba ku bintu bitandukanye. Hari ibintu urubyiruko rimwe na rimwe rujyamo batazi ko bazarangiriza mu nzira zitari nziza, hari n’ibyo bajyamo bazi neza ko bagomba guhangana ariko ugasanga ari bake mu guhangana.’’
Dr Ismael Buchanan yibukije uru rubyiruko ko rukwiye kuba imbaraga z’umusemburo w’ibyiza, ndetse bakagira amakuru ahagije ku Rwanda kugira ngo babashe kumenya n’ibisubizo baha abarwibasira bakarwandikaho amakuru ayobya hagamijwe gusubiza inyuma igihugu cyane cyane muri ibi bihe by’amatora.
Yatanze urugero rw’itsinda ry’abanyamakuru 50 bo mu cyiswe ‘Rwanda Classified’.
Dr Buchanan kandi yabwiye uru rubyiruko ko rukwiye kubyaza umusaruro ibitekerezo byarwo bizima rutabanje gutegereza kuzagira icyo rukora ari uko rubonye amafaranga menshi, abaha urugero rw’uko ari we wazanye igitekerezo cy’Umushinga wa ‘One Dollar Campaign’ wo kubakira abataragiraga aho kuba bagizwe imfubyi na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 na gahunda yo guca inzu za nyakatsi mu Rwanda, byose bigatanga umusaruro.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!