00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Aba-féministes bumviswe nabi?

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 8 December 2023 saa 10:24
Yasuwe :

Abiyemeje guharanira uburinganire n’uburenganzira bw’abagore n’abakobwa bazwi nk’aba-féministe bagaragaje ko urugamba barwana badashobora kurutsinda mu gihe abagabo batabumvise ngo babashyigikire.

Babishingira ku kuba hari abatarumva impamvu bariho, icyo barwanira bigatuma bahura n’ibibazo by’ababahora abo bari bo.

Abahanga basobanura ko ‘umu-féministe’ ari umuntu wese wemera ko kuva Isi yaremwa kugeza ubu habayeho ubusumbane, ko abagore batabashije kubona amahirwe n’uburenganzira bungana n’ubw’abagabo. Iyi ntambwe ikurikirwa no kwinjira mu nkundura yo guharanira ko habaho uburinganire.

Féminisme iri mu byiciro bine. Hari icyitwa “radical” kirwanya ihezwa ry’abagore mu nzego z’ubutegetsi; “Marxist” kirwanya akarengane gakorerwa abagore ku mitungo; “Liberal” giharanira uburinganire na “Difference” cyumvikanisha ko umugore n’umugabo batandukanye mu buryo karemano ariko bangana nk’abantu.

Mu Rwanda, ntibyari bimenyerewe ko abagore bahaguruka bakarwanira uburenganzira bwabo ariko ubu hirya no hino mu mahuriro y’abagore n’abakobwa, ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi hagaragara abaharanira uburenganzira bwa bagenzi babo.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umuryango Paper Crown Rwanda, Umutoniwase Giséle, yavuze ko kugeza ubu hakiri ikibazo cy’imyumvire aho abantu batarasobanukirwa neza Aba-féministe n’icyo baharanira.

Ati “Usanga hari abantu batinya kuvuga ko ari aba-féministe ariko bakavuga ko baharanira uburenganzira bwa muntu. Impamvu ni uko aba adashaka kwihuza n’icyo kintu avuga ngo abantu bazabifata gute? Ariko niba wizera ko abagore n’abagabo bakwiye kureshya, ntiwagakwiye kuba uterwa ipfunwe no kuba umu-féministe.”

“Nta mpamvu yo kudaterwa ishema n’icyo wemera. Buriya ikibazo gihari twibanda cyane ku ijambo ‘Feminists’ ariko ntitujya ku cyo bivuze, amahame n’impamvu Aba-féministe bariho.”

Impirimbanyi mu burenganzira bw’abagore, Aline Joyce Berabose, we avuga ko impamvu abantu bumvise nabi aba-féministes ari uko hari ababyitiriye iby’abanyamahanga.

Ati “Usanga ikibazo tugira gikomeye ari uko abajyanama mu bijyanye n’uburinganire n’ubwuzuzanye ari abagore, ni ho hari ikibazo kuko abagabo ni bo bagakwiye gufata iya mbere mu guharanira uburinganire.”

Umutoniwase we avuga ko abagabo babayeho imyaka myinshi bumva ko hari uburenganzira n’ububasha bafite, bidafitwe n’abagore.

Ati “Iyo umugore ahohotewe, ntazatanga umusaruro mu muryango, hari abantu bajya bavuga ngo uwubatse ubushobozi bw’umugore, aba yubatse igihugu. Igihe rero ibyo bintu bitarimo gukorwa ntabwo uba wangiza wa muntu ku giti cye ahubwo ni Umuryango Nyarwanda muri rusange.”

Yagaragaje ko abagabo bagomba kumenya ko ikibazo gihari kireba igihugu cyose, atari icy’abagore gusa.

Ati “Umuntu wese aho ari hose, waba uri umuturage, umuyobozi [...] njye mbifata nk’urugamba rwa twese, ntabwo abagore ari bo bagomba guhora barwana ngo muduhe uburenganzira. Nta hantu byazagera.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Umuryango Paper Crown Rwanda, Umutoniwase Giséle, avuga ko afite inzozi zo kuzabona u Rwanda rwarageze ku rwego abagore n'abagabo bareshya, babona amahirwe angana

Abagabo bakwiye kuba ba ntibindeba?

Bamwe mu bagabo bagaragaza ko kugira ngo uburinganire bugerweho, hadakwiye kubaho guhangana hagati yabo n’abagore ahubwo hakenewe gushyira.

Gatera Prudent yavuze ko abantu badakwiye guhangana cyangwa gutsimbarara ku myumvire ituma batavuga rumwe.

Yakomeje ati “Nabashishikariza gushyira ibintu mu gaciro, ntiwirebe wenyine. Iyo utangiye kwireba wenyine uba usubiye muri ya myumvire idatuma abantu bashyikirana ahubwo bagakimbirana. Nawe uba uteje amakimbirane, hakwiye kubaho gushyikirana, abagore bagashyikirana n’abagabo, hatabayeho icyabateza umwiryane.”

Umuhuzabikorwa w’Umushinga ugamije guteza imbere Uburinganire n’Ubwuzuzanye no kubaka ubushobozi bw’Agabore mu Muryango w’Abagabo uharanira guteza imbere ihame ry’uburinganire no kurwanya Ihohoterwa rishingiye ku Gitsina, RWAMREC, Jean Bosco Rudasingwa, yavuze ko guharanira uburinganire ari urugamba rukwiye kuba urwa bose.

Ati “Iyo tuvuze uburinganire n’ubwuzuzanye hari abatabyumva, hari n’abavuze ko ari ugutuma abagore basumba abagabo, abagabo batangira kubura amahirwe yabo [...] si byo, ni urugamba rwa twese kubera ko bizana inyungu ku muryango muri rusange.”

Yavuze ko uru rugamba rutoroshye kuko hari abarusanisha n’impinduka zazanywe n’abera.

Ati "Hakwiye kurebwa ngo iyo abantu batabayeho mu buringanire bahomba iki? Usanga babaho bahohoterana, umugabo avuga ngo ni njye mutware, cyangwa umugore wabyumvise nabi na we avuga ngo ni njye mutware.”

Rudasingwa avuga ko urugamba rwo kugera ku buringanire rukomeye kuko abagabo babayeho ibinyejana byinshi bigishwa ko bari hejuru y’abagore.

Ati “Icyo navuga ni uko buriya abantu babayeho bigishwa gutyo, ni ibinyejana bibaye byinshi, iyo urebye no muri Bibiliya, iyo bavuga uko abantu bagiye babaho, uburyo bigaragaza umugabo, usanga afite agaciro kurusha umugore.”

Yagaragaje ko umugabo aba ari we ufata icyemezo mu rugo ku buryo bigoye guhindura iyo myumvire vuba gusa ahamya ko impinduka zatangiye kuboneka.

Aba-féministe bashyiriweho urubuga rubahuza

Umuryango Nyarwanda Paper Crown Rwanda uharanira guhashya imyumvire ikomeza guteza ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ubusumbane, watangije uburyo bwo guhuriza hamwe Aba-féministes ngo bajye bungurana ubumenyi mu rugamba barimo.

Umutoniwase yavuze ko bahisemo gushyiraho urubuga rwo kujya bahuriza hamwe abaharanira uburenganzira bw’abagore, uburinganire no kurwanya ihohoterwa.

Ati “Twabonye hari ikintu gikenewe cyane mu bakora kuri gahunda z’uburinganire no kurwanya ihohoterwa, hari ikibazo cy’uko tutagira amahirwe yo kubona ubumenyi no kwiga kuri izi gahunda, aha niho twatekereje kujya duhuza abo bantu, tukabahugura, kandi hakabaho n’umwanya wo kuganira no kungurana ibitekerezo.”

Paper Crown Rwanda yizera ko abantu bose bumvise uburemere bw’ikibazo cy’ubusumbane hagati y’abagore n’abagabo n’ingaruka zabyo, bashobora guhaguruka bose bagafatanya mu guharanira uburinganire.

Annette Mukiga yagaragaje ko uburenganzira bw'abagore ari urugamba rwa bose
Aline Joyce Berabose yavuze ko nta muntu utarebwa no guharanira uburinganire bw'abagabo n'abagore
Bagaragaje ko guharanira uburinganire atari urugamba abagore bakwishoboza bonyine
Marie Salvatrice Musabyeyezu uri mu baharanira uburenganzira bw'abagore, yavuze ko abagabo na bo batagomba gusigara inyuma mu rugamba rwo guharanira uburinganire
Nyuma yo kugirana ibiganiro bafashe ifoto y'urwibutso

Amafoto: Kasiro Claude


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages