00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Aba Ingénieur batatu batumye internet ibura muri Kigali batawe muri yombi

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 26 April 2017 saa 07:24
Yasuwe :

Abakozi batatu ba Kompanyi y’ubwubatsi ya Enterprise General Construction Company (EGC), yakoraga imirimo yo kwagura inyubako ya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, batawe muri yombi na polisi nyuma yo kwangiza imiyoboro ya internet iri mu butaka, bigatuma bimwe mu bice by’Umujyi wa Kigali biyibura.

Ahagana saa munani z’amanywa kuri uyu wa Kabiri, tariki 25 Mata, nibwo iki kibazo cyabaye ndetse kinahagurutsa abayobozi mu nzego nkuru zikomeye, harimo Minisitiri w’Ibikorwaremezo, James Musoni; uw’Imari n’Igenamigambi, Amb. Gatete Claver; Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Nyamurinda Pascal, inzego za polisi n’abandi kugira ngo bakiganireho.

Iki gikorwa gisa n’icyarenze ku mabwiriza yo ku wa 9 Ukuboza 2014 ajyanye n’imyubakire, ateganya ko umuntu wese ugiye kubaka abanza kubungabunga ibikorwaremezo byubatse munsi y’ubutaka, birimo impombo zitwara amazi, insinga z’amashanyarazi, insinga z’imiyoboro ya internet n’ibindi hanyuma akabona gutangira kubaka.

Mu nama yabaye nyuma y’icyo gikorwa, Minisitiri Musoni yasabye abakora ibikorwa byo kubaka kubahiriza amabwiriza ajyanye nabyo aba yarashyizweho, ababwira ko abaguye muri ayo makosa bishobora kubaviramo gufungwa cyangwa se bakamburwa ibyangombwa. Yabibukije ko leta itazigera yihanganira ikompanyi z’ubwubatsi zikora mu buryo butari ubwa kinyamwuga zitita ku bikorwa biri mu gihugu.

Nyuma y’icyo gikorwa, abakozi (ingénieur) batatu b’iyo kompanyi bahise batabwa muri yombi bakekwaho uruhare mu gutuma internet mu bice bimwe bya Kigali ibura.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege, yatangarije The New Times dukesha iyi nkuru ko bari gukora iperereza kuri uku kutubahiriza amabwiriza ajyanye n’imyubakire.

ACP Badege yavuze ko ari abo bakozi ndetse n’ikompanyi bakorera bagomba kwishyura inshuro icumi z’igihombo cyabaye ubwo internet yavagaho mu Mujyi wa Kigali.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb Claver Gatete yatangaje ko ibikorwa byo kubaka iyo nyubako bigomba gukomeza n’ubwo habayeho icyo kibazo.

Nyuma yo kwangiza imiyoboro ya internet, abayobozi barimo Meya w'Umujyi wa Kigali, Nyamurinda Pascal (ibumoso), Minisitiri James Musoni; Amb Claver Gatete; ACP Theos Badege (iburyo), bahise bahagera / Ifoto: Nadege Imbabazi- TNT

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages