Ibi byatangarijwe mu muhango wo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wa ba-ingénieurs uba buri tariki 4 Werurwe, Urugaga rwa ba-Ingénieurs mu Rwanda rukaba rwarawizihirije i Kigali ku itariki ya 8 Werurwe 2024, wari ufite insanganyamatsiko igira iti ‘ibisubizo bya ba ingénieurs bigamije iterambere ririrambye ry’Isi’.
Muri uwo muhango hagaragajwe ko abakora uyu mwuga ubusanzwe barimo ibyiciro bitandukanye n’ubwo mu Rwanda hakiri ikibazo cy’inyito y’ijambo ‘ingénieur’ aho risobanurwa nk’umuhanga mu by’ubwubatsi nyamara ahubwo iryo ari ishami rimwe mu bigize uwo mwuga.
Amashami agize uwo mwuga muri rusange harimo abahanga mu by’ubwubatsi, ubutabire, ubukanishi, amashanyarazi, ikoranabuhanga n’abandi.
Abo bose bagira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zinyuranye zigamije iterambere harimo ubwubatsi, ubuhinzi, ibikorerwa mu nganda, ingufu, ikoranabuhanga, ingamba ku mihindagurikire y’ikirere n’ibindi binyuranye.
Eng Kazawadi Papias Dedeki uyobora FAEO yavuze ko mu Rwanda hakiri imbogamizi yo kudafata Aba-ingénieurs nk’abafatanyabikorwa bakomeye mu iterambere ry’Igihugu uko bikwiye.
Yavuze ko mu Cyerecyezo 2050 no muri NST1 iri kugana ku musozo Aba-ingénieurs bagaragazwa gusa mu bijyanye na siyansi, ikoranabuhanga n’imibare.
Ati “Icyerecyezo cyacu 2050 na gahunda y’Igihugu yo kwihutisha iterambre y’imyaka irindwi (NST1) iri kurangira ntibafata ba ingénieurs nk’inkingi ndetse n’abafatanybikorwa bakomeye mu iterambere ry’Igihugu. Ikibigaragaza, ni ukutumva neza igisobanuro cya ingénieur”.
Yatanze urugero agira ati “Nko mu itegeko no 26/2012 ryo ku wa 26 Kamena 2012 rigena imiturire yo mu mujyi no mu cyaro, ijambo ingénieur risobanurwa nk’umuhanga mu by’ubwubatsi kandi iyi myumvire si yo kuko iryo ni rimwe mu mashami y’uyu mwuga”.
Eng Kazawadi yongeyeho ko ibyo bigira ingaruka no ku basoza kwiga uwo mwuga ndetse ko n’impamyabushobozi mu Rwanda zihabwa ba Aba-ingénieurs za A0, A1 na A2 zitari ku rwego mpuzamahanga.
Mu byagaragajwe nk’imbogamizi muri Afurika ni imibare ya 2019 yerekana ko abagera ku ijanisha rya 42% mu nzego zifata ibyemezo muri Afurika na bo badasobanukiwe neza abo ba ingénieurs ari bo mu gihe abangana na 24% gusa ari bo babisobanukiwe.
Ibyo kandi byiyogeraho kuba muri Afurika y’Iburasirazuba ubushakashatsi bwakozwe mu 2014 bwaragaragaje ko abarangiza amasomo ya kaminuza nka ba-ingénieurs muri bo abagera kuri 63% muri Uganda batari bafite ubumenyi buhagije ku isoko ry’umurimo, muri Tanzania bari 61%, mu Burundi ari 55%, mu Rwanda ari 52% mu gihe muri Kenya bari 51%.
Abakora uyu mwuga mu Rwanda basabye inzego zitandukanye, haba Leta n’indi miryango kubanza kumva neza ko ba-ingénieurs ubasanga muri buri rwego kandi ko ibyo bibagira abafatanyabikorwa beza mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abatuye Isi.
Basabye kandi ko kugira ngo gahunda z’iterambere mu nzego zinyuranye n’imiryango mpuzamahanga zigerweho zikwiriye kubakira ku mwuga wa ba ingénieurs kuko ari bo ejo hazaza hashingiyeho kandi ko ibyo bikenewe mu bihugu byinshi.
Ihuriro ry’Inganga za ba-Ingénieurs muri Afurika rigizwe n’ingaga zo mu bihugu 34 bya Afurika harimo n’u Rwanda rikaba riyobowe n’Umunyarwanda Eng Kazawadi Papias Dedeki kuva mu ntangiriro za 2023, mbere akaba yari Umuyobozi w’Urugaga rwa ba Ingénieurs mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!