00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Aba Meya begura ikubagahu ntibaba bikoreza urusyo ababasimbura?

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 27 December 2014 saa 04:05
Yasuwe :

Abayobozi b’uturere twa Gatsibo, Rwamagana na Gasabo twaje mu myanya ya nyuma mu mihigo y’umwaka 2013-2014 bamaze “kwegura ku mpamvu zabo bwite”, bari basezeraniye umukuru w’Igihugu n’ Abanyarwanda ko batazongera kuba aba nyuma mu mihigo.
Ese ko bamaze kwegura, ni nde uzabazwa ibyo bahize? Amanota y’imihigo y’umwaka ushize wa 2013-2014 yashyizwe ahagaragara tariki ya 12 Nzeri 2014. Uturere twa Rwamagana, Gasabo na gatsibo tuza ku myanya ya itatu ya nyuma. Aka mbere kabaye Kicukiro (…)

Abayobozi b’uturere twa Gatsibo, Rwamagana na Gasabo twaje mu myanya ya nyuma mu mihigo y’umwaka 2013-2014 bamaze “kwegura ku mpamvu zabo bwite”, bari basezeraniye umukuru w’Igihugu n’ Abanyarwanda ko batazongera kuba aba nyuma mu mihigo.

Ese ko bamaze kwegura, ni nde uzabazwa ibyo bahize?

Amanota y’imihigo y’umwaka ushize wa 2013-2014 yashyizwe ahagaragara tariki ya 12 Nzeri 2014. Uturere twa Rwamagana, Gasabo na gatsibo tuza ku myanya ya itatu ya nyuma. Aka mbere kabaye Kicukiro n’amanota 76.1%, aka nyuma kaba Gatsibo na 70,7 %.

Uwari umuyobozi w'akarere ka Rwamagana Uwimana Nehemie n'uwari ayoboye akarere ka Gatsibo, Ruboneza Ambroise

Perezida Kagame amaze kumurikirwa amanita yashimye utwaje mu myanya ya mbere, ariko anasaba impinduka ku twaje ku myanya ya nyuma kuko hari utwari dukomeje kubigira akamenyero.

Yagize ati "Iyo bari ku mwanya uhera wa nyuma, ni ukuvuga ko imihindurire y’ubuzima bw’ Abanyarwanda bari hariya nabwo hari ukuntu igenda buhoro bitari ngombwa. Ndifuza ko bigomba guhinduka ibyo ngibyo. Ubwo bivuze guhinduka icyo ari cyo cyose, niyo byaba guhindura abayobozi bagahinduka. … Hari ikigomba guhinduka kugira ngo ibintu bigende neza.”

Yavuze ko hagomba kuba hari ikibazo gituma utwo turere duhora tuza kuri uwo mwanya.

Ati “Mfashe nk’amazina yaje inyuma nk’atatu bahisemo gutura ahongaho? Hagomba kuba hari ikibazo rero kigomba gusuzumwa tukareba uko twabafasha nabo bakadufasha kugira ngo tuve muri icyo kibanza cya nyuma.”

Mu biganiro aba bayobozi bagiranye n’itangazamakuru wasangaga batemeye imyanya babonye mu mihigo n’uwemeye akavuga ko akarere ayoboye katari ku mwanya mubi ahereye ku manota.

Ku ikubitiro, Ruboneza Ambroise weguye ku buyobozi bw’akarere ka Gatsibo yavuze ko atazi neza igituma abasuzuma imihigo ari Gatsibo bashyize ku mwanya wa nyuma n’amanota 70,7%, avuga ko amanota akarere ka mbere kabarushije atari menshi.

Uturere twiyemeje kwikubita agashyi

Akarere ka Gasabo kagiye mu mwiherero wahuje abafite aho bahurira n’iterambere ryako bose barimo abayobozi b’akarere, abadepite, abajyanama, abashinzwe umutekano, sosiyete sivile n’abikorera, muri Nzeri, gahiga ko kasezereye umwanya wa 28 kari kabonye muri iyo mihigo.

Nk’Akarere kari kamaze kuza mu turere twa nyuma mu mihigo inshuro ebyiri zikurikirana, kafashe ingamba zo kuvugurura imitangire ya serivisi no gukemura ibibazo by’abaturage ku gihe hibandwa cyane kuri serivise zitangirwa ku karere, imirenge no ku tugari, kuvugurura imitangire y’ibyangombwa muri serivisi ya One Stop Center (Ishinzwe Imiturire n’ubutaka) n’ibindi.

Ruboneza wa Gatsibo yahigiye imbere ya Perezida

Mu ruzinduko Umukuru w’Igihugu aherutse kugirira mu ntara y’iburasirazuba, Ruboneza Ambroise wayoboraga akarere ka Gatsibo yamuhigiye imbere ye n’abavuga rikumvikana mu ntara y’uburasirazuba ko akarere ayoboye katazongera kuba aka nyuma mu mihigo.

Yagize ati“Nyakubahwa Perezida wa Repubulika nagira ngo mbere na mbere mbanze nsabe imbabazi ku bw’ Akarere kacu kafashe umwanya wa nyuma, kandi ngirango mfate nsezeranire imbere yawe uyu munsi ko bitazongera kubaho.”

Yongeyeho ati “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika …biriya natwe byaradutunguye kandi byaratubabaje, kubona akarere kacu kameze neza kuriya, abaturage bishimiye, kaza ku mwanya wa nyuma.”
Perezida Kagame yahise amubaza ati

“ Waduha aho wavumbuye icyabiteraga , wakigezeho?”
Mu gisubizo kigufi, Ruboneza yemeye ko yabigezeho.

Nawe ati “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika narakimenye , narakibonye , cyarakemutse…”

Rwamagana intero yabaye imwe

Mu mwiherero w’umunsi umwe, wahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana n’abafatanyabikorwa bako mu kwezi k’ugushyingo 2014 hafashwe ingamba zo kuva mu myanya ya nyuma(29) bakaza mu myanya y’imbere mu mihigo y’ubutaha.

Uwari umuyobozi w’aka karere Uwimana Nehemie yavuze ko mu ngamba bihaye ubu harimo gukurikirana mu buryo buhoraho uko imihigo bahize igenda kandi inzego zose zikabiramo uruhare.

Yavuze ko kimwe mu byatumye baza ku mwanya wa nyuma mu mihigo , hari itatu itarakozwe neza ndetse itari no mu bushobozi bw’Akarere yabimishije amanota.

Harimo umuhanda wa kaburimbo ufite kirometero 5 ujya i Gishari ku kigo cya Polisi waburiwe amafaranga ntukorwe. Uruganda rw’impapuro ziva mu birere ndetse n’uruganda rwa Roto

Abayobozi b’utu turere bose bamaze kwegura

Ku wa 25 Ugushyingo 2014 Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, Ndizeye Willy, n’abari bamwungirije, Munara Claude wari ushinzwe Imari n’Iterambere mu Bukungu n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije wari ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage Marie Louise Uwimana, beguye ku mirimo yabo ubwegure bwabo bushyi,kirizwa Inama Njyanama y’Akarere ka Gasabo, irabwemera. Amabaruwa yabo yose yagaragaje ko beguye ku mpamvu zabo bwite.

Tariki ya 26 Ukuboza 2014, Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo, Ruboneza Ambroise n’umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Uwimana Nehemie bamaze kwegura ku mirimo yo kuyobora utu turere tubiri duherereye mu ntara y’Uburasirazuba.

Ruboneza yeguranye n’umuyobozi wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Habarurema Isaie ndetse n’uwari Perezida wa Njyanama y’akarere Munyaneza Innocent.

Mu karere ka Rwamagana, Uwimana Nehemie nawe yamaze kwegura ku mpamvu ze bwite, yaherekejwe n’uwari Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Ubukungu, Mutiganda Francisca.

Ese ko aba bayobozi bari bahize ko uturere twabo tutazongera kugaruka mu myanya ya nyuma, bakaba beguye izi nshingano bihaye batazishyize mu bikorwa, ikivi cyabo basije batushije kizuswa nande?

Utu turere turamutse tugarutse mu myanya mibi mu mihigo, hibazwa uwazaryozwa imikorere mibi, hagati y’abagiye kubasimbura bazatangira akazi mu ruhuri rw’ibibazo, n’abeguye badakemuye ibitagenda neza.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages