Itsinda ry’abayobozi muri Islam yo muri Tanzaniya basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ku Gisozi, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Mata 2014, bavuga ko bababajwe bikomeye no kubona abanyamadini basanzwe bafatwa nk’abakozi b’Imana barishoye mu bikorwa by’ubwicanyi.
Aba Sheikh basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bamenya ko
itangazamakuru n’amadini byayigizemo uruhare.
Sheikh Nudhin Kishki yavuze ko yatunguwe kandi akanababazwa no kumva abanyamadini bagenzi be bishora mu bwicanyi, mu gihe nyamara bari bafite inshingano yo guharanira amahoro no kuba “nkore bandebereho muri rubanda.”
Yagize ati “Abanyamadini ni abakozi b’Imana, ni abantu ubundi bakagombye kwigisha abandi guharanira amahoro n’umutuzo.Byanguye nabi cyane kubona abantu bitwa ngo ni abakozi b’Imana barijanditse mu bikorwa byo kwica abantu.”
Sheikh Nudhin yonyeyeho ko abanyamadini n’Abayisilamu by’umwihariko bakwiye kubera abandi itabaza rimurika ku mahoro, kugira ngo isi yose ibone amahoro n’umutuzo.
Ikindi cyababaje aba Bayisilamu bo muri Tanzaniya, ngo ni uburyo itangazamakuru ubusanzwe rifite ishingano zo kwigisha abantu, kubaha amakuru no kubanezeza, naryo ryafashe iya mbere mu guhamagarira abaturage kwishora mu bikorwa by’ubwicanyi kandi nabo bakaryumvira.
Aba basheikh bavuga ko basuye uru rwibutso nka kimwe mu bikorwa bateguye mu rugendo rwabo rugikomereza no mu bindi bihugu.



















TANGA IGITEKEREZO