00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abatarasaba cyangwa ngo bakwe bakwihangana- Minisitiri Shyaka avuga ku gukomorera ubukwe

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 19 June 2020 saa 11:18
Yasuwe :

Nyuma y’uko Leta y’u Rwanda ifashe icyemezo cyo gukomorera imihango yo gusezerana mu mategeko no mu nsengero yari yarahagaritswe mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covi-19, yasabye abatari bagasabye cyangwa ngo bakwe kwihangana bakazabikora ubwo igihugu kizaba kigaragaza ko cyatsinze icyorezo cya Coronavirus.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof Shyaka Anastase mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda, yavuze ko impamvu hakomorewe imihango yo gusezerana imbere y’Imana n’amategeko ko kwari ukugira ngo bafashe abamaze gusaba no gukwa.

Ati “Ababa bavuga bati noneho dukeneye ko aba bana bacu babana kubera ko umwana twaramutanze, abo niyo mpamvu twavuze tuti abantu babe 15. Nubwo mu Kinyarwanda atari uko twabikoraga nibura 15 mu murenge abana basezerane kubera ko ababyeyi bamaze kubyumvikanaho imiryango yarabatanze, baramenyanye ntagisigaye noneho na nyuma tugende twuzuza iyo ntambwe.”

Prof Shayaka yakomeje asaba abatarakora imihango yo gusaba no gukwa kuba bihanganye bagategereza ko u Rwanda rumara guhashya neza icyorezo cya Coronavirus.

Yagize ati “Ikibanze ku gihugu no ku miryango no kubatekereza gushakana ni uko nibanashakana, bashakana bakaba bazima, reka rero tubanze tubarinde no mu busore bwabo tubarinde iki cyorezo hanyuma iyo ntambwe nayo tuzayitera bigendeye k’uko tuzaba tubona iki cyorezo”

Shyaka yakomeje yibutsa Abanyarwanda ko Leta iha agaciro imihango y’umuco Nyarwanda ko ndetse igihe ibintu bizaba byamaze gusubira ku murongo neza uyu muhango nawo uzahita ukomorerwa.

Gusezerana mu nsengero nabyo byahawe amabwiriza mashya

Nyuma y’uko gusezerana mu nsengero bikomerewe Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu kandi yashyizeho amabwiriza agenga uko uyu muhango ugomba gukorwa.

Muri aya mabwiriza mashya harimo ko gahunda y’abazasezerana igomba kumenyeshwa inzego z’ibanze habura iminsi ibiri mu gihe igikorwa nyirizina kitagomba kurenza isaha imwe.

Andi mabwiriza

1. Imiryango ishingiye ku myemerere igomba kugeza mu nyandiko ingengabihe y’abazasezerana ku nzego z’ibanze (Umurenge) nibura iminsi ibiri mbere y’uko umuhango uba.

2. Gusezerana imbere y’Imana bishobora gukorerwa mu nsengero zujuje ibisabwa, izindi nyubako zakira abantu (hotel, amahema, sale) n’ahandi hantu hafunguye.

3. Usezeranya agomba kuba ahagarariye umuryango ushingiye ku myemerere wemewe.

4. Insengero, inyubako n’ahandi hantu hasezeranirwa hagomba kuba hujuje ibi bikurikira:

a. Inyubako isengerwamo igomba kuba isanzwe yemerewe gusengerwamo hashingiwe ku mabwiriza agenga inyubako zisengerwamo.

b. Gusukura inyubako mbere na nyuma y’umuhango wo gusezeranya hakoreshejwe amazi meza n’isabune.

c. Gushyiraho uburyo bwo gukaraba intoki [kandagira ukarabe n’amazi meza n’isabune cyangwa imiti isukura intoki/hand sanitizer].

d. Kwambara agapfukamunwa neza ku bantu bose baje mu muhango wo gusezerana.

e. Gusiga nibura intera ya metero ebyiri hagati y’umuntu n’undi uretse hagati y’abasezerana.

5. Mu gikorwa cyo gusezeranya

a. Gusuhuzanya bahana amaboko no guhoberana cyangwa guhobera abageni birabujijwe keretse hagati y’abasezerana.

b. Guhererekanya indangururamajwi [microphone] n’ibindi bikoresho (urugero: Ibitabo by’indirimbo, Bibiliya, Korowani, ibyuma bya Muzika) ntibyemewe.

c. Gutanga amaturo bigomba gukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga (mobile money services, money transfer,…)

d. Gusengera abantu barambikwaho ibiganza birabujijwe.

e. Kugira ngo duhamye ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus turasaba ko igikorwa cyo gusezeranya nyirizina kitarenza isaha imwe.

6. Ibirori byo kwakira abatumiwe (reception)

a. Umubare w’abitabira uyu muhango ntugomba kurenga abantu 30 kandi hakubahirizwa amabwiriza yose yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

b. Umuhango ugomba kubera ahantu habugenewe kandi hafunguye; mu gihe bikorewe muri hoteli nabwo abawitabiriye ntibagomba kurenga 30 kandi hakubahirizwa amabwiriza ajyanye no kwirinda Coronavirus.

7. Iyubahirizwa ry’amabwiriza

a. Abayobozi b’inzego z’ibanze n’izindi nzego bafatanyije mu kwirinda Coronavirus no gukumira ikwirakwira ryayo, bagomba gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’aya mabwiriza.

b. Abafite inyubako zakira ibi birori, abayobozi n’abigisha b’idini/itorero ryabasezeranyije bagomba gukurikirana iyubahirizwa ry’aya mabwiriza.

Abatarakora umuhango wo gusaba no gukwa basabwe kuba bihanganye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages