Ni amahugurwa yatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Ukwakira, akazasozwa ku wa 28 Ukwakira 2022, mu Karere ka Rusizi. Ni amahugurwa ari kuba ku nshuro ya 11, yateguwe n’Ihuriro ry’ababaruramari b’umwuga mu Rwanda (ICPAR).
Ni umwanya wo kungurana ibitekerezo ku ngingo zirimo ikoranabuhanga muri serivisi z’imari, imihindagurikire y’ibihe, imyigire, ubuzima, imiyoborere y’ibigo, uburyo bw’imitekerereze icukumbura n’ibindi.
Ku munsi wa mbere w’aya mahugurwa, ababaruramari bibukijwe akamaro k’ikoranabuhanga mu kunoza akazi no guha abakiliya serivisi nziza.
Umuyobozi w’Ihururiro ry’ababaruramari b’umwuga mu Rwanda, Amin Miramago, yasabye abaruramari kwimakaza ikoranabuhanga, bakirinda uburyo bwa gakondo bugikoreshwa hamwe na hamwe.
Yagize ati "Hari ababaruramari bagikoresha uburyo bwa gakondo, mu byukuri nta muntu uzi ibintu wenyine ariko iyo abisangiye n’abandi ni ho byiyongera bikaba byagirira akamaro bagenzi be. Usanga rimwe na rimwe hari abakora uburyo butari ubwa kinyamwuga ku buryo bakora nabi, ariko iyo ukoresheje ikoranabuhanga birihuta ku buryo uha umuturage serivisi nziza."
Abitabiriye aya mahugurwa bavuga ko ari ingirakamaro, kuko iyo bahuriye hamwe bungurana ibitekerezo, bituma barushaho kunoza umwuga wabo.
Bigirimana Jean-Léonard uhagariye ababaruramari b’umwuga b’i Burundi, avuga ko muri aya mahugurwa biteguye gusangira n‘abandi ibishya bamaze kugeraho.
Mbabazi Josephine na we ukora akazi k’ibaruramari, avuga ko biba byiza iyo bahuriye hamwe bakungurana ubumenyi, kuko bibafasha mu kazi kabo, bityo bagateza imbere ibigo bakorera.
Yagize ati "Ikoranabuhanga rihora rihindagurika, biba byiza iyo duhuriye hamwe tugafatanya kugira ngo tudahombya ibigo dukorera, twirinda bumwe mu bujura bukorerwa ku ikoranabuhanga cyangwa tukirinda gufata icyemezo ugendeye ku makuru atariyo. Ibigo dukoramo bimeze nk’uko umubiri wuzuzanya, iyo dukoze rero turuzuzanya, bityo tukirinda guhombya ibigo dukorera na Leta muri rusange."
Muri aya mahugurwa kandi, Umuyobozi w’Ikigo mpuzamahanga gishinzwe amahame y’ababuramari b’umwuga (International Ethics Standards Board for Accountants, IESBA), Geoff Kwan, yasangije abitabiriye ku buryo bwo kuyobora wubahiriza amahame, mu gihe cy’ikoranabuhaga rikataje.
Yashimangiye ko ikoranabuhanga rivuze byinshi ku kazi k’ababaruramari, ku buryo rigomba guhabwa umwanya uhagije kuko ari ryo ubucuruzi muri iki gihe bwubakiyeho.
Yashimangiye ko kugira ngo bakomeze kugendera ku mahame y’umwuga, ari ngombwa gukomeza kungurana ubumenyi no kumenya neza ibikenewe mu mwuga n’iterambere ryawo.
Muri aya mahugurwa, Ihuriro ry’ababaruramari b’umwuga mu Rwanda ryatumiye abandi b’abaruramari b’umwuga bo mu bindi bihugu birimo Kenya, u Burundi, Tanzania, Kenya na Somalia.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!