00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ababuze isoko ry’ibigori bazampamagare ndibashakire-Minisitiri Kanimba

Yanditswe na

Richard Dan IRAGUHA

Kuya 11 October 2015 saa 08:34
Yasuwe :

Hashize amazi agera kuri 10 mu Rwanda havugwa ikibazo cy’umusaruro w’ibigori wabonetse ku bwinshi, ariko abaturage bakabura isoko, Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda ntiyumva uburyo abahinzi babuze isoko, nyamara ngo mu Rwanda ibigori byarabuze, agasaba abafite umusaruro w’ibigori baburiye isoko, kugana ibiro bye akabafasha.

 Ikibazo cy’isoko ry’ibigori cyaganiriweho mu mwiherero w’abayobozi wabaye muri Gashyantare

 Hafashwe ingamba zo gushaka isoko mu gihe cya vuba

 Abaturage ba Gatsibo, Kayonza, Rwamagana na Gakenke babuze isoko ry’ibigori, ahandi barahendwa.

 Ikibazo cy’isoko ry’ibigori cyabaye agatereranzamba?

Ikibazo cy’isoko ku musaruro w’ibigori cyagarutsweho cyane mu mwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu wabaye ku nshuro ya 12 hagati ya Gashyantare 28/2015 na Werurwe 02/2015.

Icyo gihe Perezida Kagame ubwe yabwiye abayobozi bakuru ko bitumvikana na busa ukuntu umuturage yahinga akeza, nyuma akabura isoko.

Nicyo cyatumwe hafatwa umwanzuro nomero kane wagiraga uti “Gushakira isoko umusaruro w’ibigori wabonetse mu gihembwe cya mbere cy’ihinga 2015 A n’ibindi bihingwa muri Crop Intensification Program, kandi hagashyirwaho n’ingamba zirambye zigamije guteza imbere ubuhinzi, Ministeri y’Ubucuruzi n’Inganda ikarushaho kugira uruhare mu birebana n’Inganda, n’Ubucuruzi bw’umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi”

Nyuma y’uwo mwiherero, nanubu abaturage baracyataka kubura isoko ry’umusaruro wabo

Ubwo bagiranaga ibiganiro n’abanyamakuru bari babasuye mu nyangiriro z’ukwezi kwa Nzeri 2015, Abaturage bo mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Kiramuruzi bagaragaje ikibazo ko bafite umusaruro w’ibigori ariko babuze isoko.

Kalisa uhiga ibigori ku buso bwa hegitari 2 yaragize ati “Aha Kiramuruzi duhinga ibigori, turabyeza, ariko twabuze isoko. Ubu turabishya tukanywa igikoma, ariko isoko ryabuze neza neza”

Undi muturage amwuganira agira ati “I naha ngaha tureza ibigori ariko nta soko. Kugeza n’aho ubu iyo ubonye uguhenda, wemera ukabimuha aho kwicwa n’inzara.”

Abo baturage bavuga ko bagurirwa kuri Ngemeri (mironko) imwe bakabishyura 120 ku kiro. Bagasobanura ko ari igihombo gikomeye kuri bo, kuko ngo mironko iruta kure ikiro.

Uzobereye mu bucuruzi bukoresha ingemeri yaragize ati “… ugereranyije ingemeri eshatu zivamo ibiro bibiri.”

Abandi bahinzi bo mu murenge wa Nemba mu karere ka Gakenke, nabo ikibazo bagisangiye n’aba ba Gatibo.

Ubwo baganiraga na IGIHE ku itariki ya 1 z’uku Kwezi k’Ukwakira 2015, abaturage bo mu karere ka Gakenke mu murenge wa Nemba, bavuze ko bafite umusaruro ariko babuze isoko.
Habarugira umaze imyaka itatu ahinga ibigori yaragize ati “Twebwe dukurikiza inama zose tugirwa n’abayobozi, tugahinga tukeza, ariko tukabura isoko”

Kimwe n’abandi bahinzi bagenzi be, bavuga ko kubera kubura isoko bituma bahendwa ku kiro bagahabwa amafaranga 120.

Hari amakuru yaje kwemezwa n’ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Nemba, yavugaga ko ikigo cy’igihugu cy’ubuhinzi RAB cyari cyarabemereye kugura umusaruro wabo, ariko nacyo cyaje kwisubira nyuma, kivuga ko kizabashakira isoko.

Minisitiri w’inganda n’ubucuruzi Francois Kanimba avuga ko hakozwe byinshi mu guhangana n’iki kibazo ndetse cyakemutse burundu

Abajijwe niba imyanzuro y’umwiherero w’abayobozi wo gushakira isoko abahinzi b’ibigori mu gihe cya vuba, warashyizwe mu bikorwa, Kanimba yaragize ati “byarakozwe rwose…”

Ku baturage ba Kiramuruzi mu karere ka Gatsibo n’abo mu murenge wa Nemba mu karere ka Gakenke bavuga ko babuze isoko ry’umusaruro wabo, kanimba yaragize ati “Ubabwire bazampamagare mbashakire isoko… sinumva ukuntu ahubwo ibigori byabuze mu Rwanda, abo ngabo bakavuga ko babuze isoko.”

Minisitiri Kanimba avuga ko ubu nta muturage cyangwa koperative yakabaye ifite ikibazo cy’isoko kuko hashyizweho n’ikigo cya RGGC cyo kugura umusaruro w’ubuhinzi.

Ati “Ngewe ibyo muvuga sinzi aho mubikura… ariko abo baturage cyangwa ayo makoperative bagende bavugane n’icyo kigo cya RGCC (ikigo gifasha mu bucuruzi bw’umusaruro w’ibinyampeke) nibanga kugura umusaruro wabo uzababwire banyihamagarire”

Abahinzi batangazwa no kubona hari ibigo bya leta bigura ibigori byo muri Uganda, bikareka kugura uwo mu Rwanda.

Abahinzi b’ibigori mu karere ka Gakenke mu murenge wa Nemba babwiye abanyamakuru ubwo basurwaga na PAX PRESS, ko batungurwa no kubura isoko ry’ibigori byabo, nyamara bagasanga hari ibigo bya Leta bigura ibigori byo muri Uganda.

Silasi yaravuze ati “Biratangaje kubona tujyana umusaruro wacu ku masoko I Kigali, ugasanga abantu barigurira ibigori byo muri Uganda ibyacu bakabireka”

Abajijwe urugero rufatika rw’abakora ibyo, Silasi n’agahinda kenshi ati “… inkambi zirimo impunzi hano mu Rwanda, wongereho n’ibigori bihabwa imfungwa n’abagororwa,… byose babigura Uganda, kandi umusaruro wacu uri hano twarabuze isoko”

Yongeyeho ko bibabaje cyane kubona inzego za Leta zihora zibashishikariza guhinga ibigori, bakabifumbiza imvaruganda, bagahuza ubutaka, ariko “byakwera tukabura ababigura”

Minisitiri Kanimba nawe yemeza ko muri iki gihe bari gutumiza ibigori muri Uganda, ariko we agasobanura ko impamvu ari uko umusaruro w’ibigori mu Rwanda washize.

Abajijwe impamvu abaturage bahinga ibigori badafite isoko yaratangaye cyane ati “Ibyo ntibishoboka!… maze ubu turi no gutumiza ibigori muri Uganda none ngo aba hano babuze isoko.”

Minisitiri Kanimba agira inama abahinzi n’amakoperative y’ibigori, kugana ikigo cya RGCC byakwanga bakitabaza MINICOM (Ibiro bya Minisitiri Kanimba)

Abahinzi na MINICOM ntibavuga rumwe ku giciro nyakuri ku kiro cy’ibigori

Biragoye kugena igiciro ku kilo cy’ibigori, ariko ababigena babanza guhera ku giciro mbumbe cy’ibyo umuhinzi ashora mu buhinzi bw’ibigori.

Karamage ni umuhinzi w’ibigori mu Karere ka Gakenke, asobanura igishoro cy’umuhinzi w’ibigori yavuze ko hamwe n’amakoperative, n’indi miryango nterankunga mu by’ubuhinzi, ndetse n’inzego za Leta, bicaye hasi bakareba ibyo umuhinzi ashoramo, basanga ari amafaranga 180 ku kilo kimwe cy’ibigori.

Abisobanura gutya; twahereye ku murima, haba hari uwukodesha cyangwa ari uwe, dufata ikiguzi cyo guhinga, twongeraho ikiguzi cy’imbuto (ikilo cy’ibigori tukigura 1000), twongeraho ikiguzi cy’ifumbire kuko banadusaba gukoresha imvaruganda, twongeraho ikiguzi cyo kutera no kubagara,… ubwo kandi ntabwo tuvuze umuti urwanya udukoko… twarabibaze dusanga nibura umuhinzi ashora 180 Frw ku kilo cy’ibigori.

Akomeza agira ati “icyo gihe rero twarebye dusanga ikiro cy’ibigori kitagomba kujya hasi y’amafaranga 220 ku kiro. Kugira ngo umuhinzi adahomba.”

Impamvu bataka igihombo rero, abahinzi b’ibigori bo muri Gakenke ngo ni uko kuva byakwera bose babigurisha munsi y’amafaranga 150 ku kilo.

Abo mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Kiramuruzi bo, ngo babagurira ku mafaranga 120 kuri mironko, kandi mironko ari nini ku kilo.

Minisitiri w'ubucuruzi n'inganda Bwana Francois Kanimba

Minisitiri Kanimba ntayemeranya n’aba abahinzi b’ibigori ku giciro fatizo

Kanimba abajijwe impamvu hamwe na hamwe abaturage bijujuta ko igiciro cy’ibigori kiri hasi cyane ugereranyije n’imbaraga umuhinzi aba yashyizemo, yavuze ko igiciro fatizo ku kilo cy’ibigori ari amafaranga 170.

Ati “twaricaye hamwe n’amakoperative y’abo, n’abandi bagura umusaruro w’ibigori, dusanga production Cost (ikiguzi cy’ibyo umuhinzi ashoramo) kiri hagati y’amafaranga 120 n’140 ku kiro. Twemeza ko ikiro cy’ibigori kitagomba kujya munsi y’amafaranga 160”

Yongeraho ato “umuturage uhawe 170 cyangwa 180 ku kiro, aba ahagije agomba kuyakira” yongeyeho ko n’ibigori bituruka muri Uganda bigurwa hagati ya 17o na 180 ku kiro.

Ese abagura ibigori biva muri Uganda baba bakurikiye ubwiza?

Minisitiri kanimba yasobanuye ko ibigori byo mu Rwanda birusha ubwiza n’ubuziranenge ibyo muri Uganda, ati “Ibyo mu Rwanda nibyo byiza,… kuko tujya gutumiza ibigori byo muri Uganda ari ukubura uko tugira”

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages