Yabigarutseho kuri uyu wa gatatu ubwo yari mu Karere ka Gisagara mu bikorwa by’ukwezi kwahariwe gusoma no kwandika.
Dr Munyakazi yabanje gushyira ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa ibyumba by’amashuri mu Murenge wa Musha mu rwego rwo kugabanya ubucucike mu mashuri, asura n’ishuri ryigamo abana b’incuke n’iryigishirizwamo abafite ubumuga bwo mu mutwe mu Murenge wa Save.
Mu biganiro yagiranye n’ababyeyi yabibukije inshingano bafite ikomeye yo kurera neza abana babitaho, babatoza kubaha no kugira imico myiza kugira ngo bazakure ari abantu b’ingirakamaro.
Yagize ati “Ababyara bose ntabwo tubita ababyeyi kuko hari ababyara bakajugunya ku muhanda, hari abihakana abo babyaye, hari ababyara abafite ubumuga bakabahisha. Umubyeyi tuvuga hano ni wawundi ubyarira kurera; ni wawundi ubyara agaherekeza uwo yabyaye akamenya ko hari inshingano amufiteho zo kumurera, kumukuza no kumujyana mu ishuri.”
Yavuze no ku babyeyi bavana abana mu ishuri abibutsa ko baba bahemuka cyane bicira umwana ejo hazaza he.
Ati “Babandi bavana abana babo mu ishuri ntabwo tuzajya tubafata nk’ababyeyi. Warabyaye koko ari ko uwo wabyaye ntabwo uri kumuha uburenganzira bwe.”
Yasobanuye ko Leta y’u Rwanda yagennye ibishoboka byose bifasha umwana kwiga no kubaho neza bityo ntawe ukwiye kumuvutsa ubwo burenganzira kuko yabiryozwa.
Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Gisagara bavuze ko bamaze kumenya akamaro ko kurera neza umwana no kumujyana mu ishuri bityo biyemeje kutarebera umuntu ubitambamira.
Mukaburasa Pascasie ati “Ntabwo nashyigikira ko umwana wanjye ava mu ishuri; (….) n’umwana w’umuturanyi iyo mbonye atagiye kwiga mbaza impamvu atagiyeyo nkaba nabimenyesha n’ubuyobozi igihe mbonye bashaka kumukura mu ishuri.
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérome, yashimiye Leta n’abafatanyabikorwa avuga ko babafasha byinshi mu gutuma abana bahabwa uburezi n’uburere.
Ati “Turashimira Leta y’u Rwanda uburyo izana abafatanyabikorwa kugira ngo dufatanye mu iterambere ry’uburezi by’umwihariko duhereye ku bana bato.”
Bamwe muri abo bafatanyabikorwa ni Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, Unicef, ribafasha mu kubaka ibyumba by’amashuri; n’Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga, Usaid, gitanga inkunga mu kugura ibitabo no gutoza abana gusoma.
Hari kandi Umushinga wa VSO ufasha mu bikorwa bitandukanye by’uburezi bw’abana b’incuke.
Mu mirenge 13 y’Akarere ka Gisagaraga haboneka ibigo by’amashuri abanza 64 byigwamo n’abanyeshuri 81 911; iby’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda na 12 byakira abanyeshuri 14 517 n’amashuri y’incuke 78 afite abanyeshuri 6 750.


















TANGA IGITEKEREZO