Ubuhamya bw’abo bakobwa babyaye bakiri bato, buvuga ko bakimara kubyara banyura mu buzima bubabaje burimo no gucibwa mu miryango, bagasaba ubufasha bwaba ubujyanye n’amategeko cyangwa ibindi byabafasha mu kwiteza imbere mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Babivugiye mu gikorwa cyo gufasha bamwe muri aba bana babyabaye kuri uyu wa 30 Ukwakira cyakozwe n’umuryango utegamiye kuri Leta EJI, aho umwe muri abo bakobwa babyaye yagize ati ”Mu muryango wanjye ni ikibazo kuba narabyaye. Byabaye bibi cyane, ndahungabanywa, ariko ubu nabashije kwiyakira ntangira gucuruza butike kandi kuba na se yarantereranye ntabwo byanshiye intege.”
Ibibazo nk’ibi by’abana babyara bakiri bato byabaye no kuri Kaneza(izina ryahinduwe) watwaye inda afite imyaka 15. Nawe avuga ko byamugoye kuba mu muryango batamwumva, akavuga ko kimwe n’abandi nkawe babonye ubufasha byaborohereza imibereho.
Umujyanama mu karere ka Gasabo, akaba anashinzwe urubyiruko mu karere Musirikare David yagize ati”turasaba uru rubyiruko kwirinda, inda zitateguwe no kugira inama bagenzi babo bakazirinda, kuko zigira ingaruka zitari nziza, ariko tugahumuriza abagize ibyago byo gutwara izo nda ngo ntibumve ko ubuzima bwabo bwahagaze”
Copain Fabrice Bienaime, umuyobozi w’umuryango uharanira ubutabera bungana wibanda ku bana EJI, avuga ko batangiriye mu mujyi wa Kigali bafasha abana babyariye mu rugo, ndetse ngo babafasha mu bijyanye n’amategeko mu gihe ababateye inda bashatse guhakana abana.
Nubwo nta mibare ihamye y’abana babyariye iwabo mu karere ka Gasabo, umuryango EJI uvuga ko umaze gufasha abana 50, ukabafasha gukira ibikomere no gutangira imishinga iciriritse yabafasha kwiteza imbere.



















TANGA IGITEKEREZO