Ibi byagaragajwe kuri uyu wa 5 Gicurasi 2015 mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umubyaza, ku rwego rw’igihugu ukaba wabereye i Kabgayi mu Karere ka Muhanga.
Murekezi Josephine uhagarariye ishyirahamwe ry’ababyaza b’umwuga mu Rwanda yasobanuye ko nubwo intambwe imaze guterwa ari ndende, haracyari imbogamizi, ku isonga hakaba ubuke bw’ababyaza b’umwuga ugereranyije n’ababyeyi babagana.
Yagize ati:’’Umubare w’ababyaza b’umwuga ni mucye cyane ugereranyije n’ababyeyi baba bakeneye ababitaho mu gihe babyara. Kugeza ubu mu Rwanda ababyaza b’umwuga ni 1,100 ugereranyije n’ababa babacyeneye usanga umubare ari muto cyane.”
Dr. Mazarati Jean Baptiste, Umuyobozi wa Laboratwari nkuru y’Igihugu wari uhagarariye Minisitiri w’Ubuzima muri uyu muhango yagaragaje ko impungenge zigaragazwa n’Ababyaza zifite ishingiro kandi Minisiteri ikaba yarahagurukiye iki kibazo.
Yagize ati:”Minisiteri y’Ubuzima nk’uko yabitangije ntizahwema gutanga umusanzu mu kongera umubare w’ababyaza b’umwuga, ibyagezweho ni byinshi, ariko inzira iracyari ndende.”
Dr. Mazarati yakomeje agaragaza intambwe ifatika imaze guterwa, aho umubyaza umwe yitaga ku babyeyi 17 mu myaka ishize, ariko ubu akaba afasha ababyeyi 5 gusa, asobanura ko uwo mubare n’ubwo ari mwiza ariko udahimbaje ugereranyije n’ibihugu byateye imbere.
Agnes Ntibanyurwa waje uhagarariye Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku baturage mu Rwanda (UNFPA) yashimye Leta y’u Rwanda uburyo ikomeza guteza imbere imibereho y’abaturage by’umwihariko ifasha ababyeyi kubyarira kwa muganga.
Yagaragaje ko kugeza ubu ababyeyi 94% babyarira kwa muganga ibi agasanga ari intambwe ishimishije, yongeyeho ko mu bushakashatsi bwakozwe mu 2010 ababyeyi 476 ari bo batakazaga ubuzima ku babyeyi 100,000 babaga babyara.
Rutikanga Paul
[email protected]



















TANGA IGITEKEREZO