Iri jambo ryabyukije amarangamutima ya benshi kuri iyi ngingo, biganjemo abayirwanya. Ababyeyi n’abarezi babana n’abanyeshuri buri munsi baganiriye na IGIHE, bashimangira ko iyi yaba ari intambwe ibangutse yo gusubiza inyuma ireme ry’uburezi rigikemangwa na benshi.
MINEDUC isanga gutunga telefoni ku ishuri ari inzira y’iterambere mu ikoranabuhanga
Ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 40 Lycée de Kigali imaze ishinzwe, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Olivier Rwamukwaya yavuze ko Minisiteri itigeze yemerera umunyeshuri gutunga telephone, ariko ko uwayifatanywe ayikoresha mu buryo bufasha imyigire ye bidakwiye gufatwa nko kuba yaciye inka amabere.
Yagize ati “Hari abagereranya telefone ku munyeshuri nk’urumogi, ariko si ko bimeze. Yakoreshejwe neza yatanga umusaruro kuko no mu burezi ikoranabuhanga rirakenewe.”
Akomeza avuga ko gukoresha telefone mu buryo bwiza hari icyo byamarira abanyeshuri, bityo ko ibigo bikwiye kwiga uburyo umunyeshuri yakoresha telefone ariko ntibibangamire imyigire ye, ku buryo uwayikoresheje mu buryo bwayibangamira agahanwa.
Abarezi ntibemeranya na MINEDUC ku kamaro ka telefoni ku ishuri
Abarezi batashatse ko amazina yabo n’ibigo bigishaho bitangazwa muri iyi nkuru, banenga bikomeye iki gitekerezo ndetse bakemeza ko batabona umumaro wa telefoni ngendanwa ku banyeshuri biga mu mashuri yisumbuye uretse ingeso mbi no kubarangaza.
Uwahawe izina ‘M’ ushinzwe amasomo ku ishuri ryisumbuye K. yagize ati: “Ibyo bintu jyewe ntabwo mbyemera, ntabwo umwana yashobora kwiga kuko inyinshi harimo ibintu birangaza abana nka Whatsapp, facebook,... nk’igihe mwarimu yigisha akaba arimo aganira n’inshuti ze hanze, atumanaho n’abantu bakorana ingeso mbi. Umunyeshuri mu by’ukuri nta kintu aba afite cyo gukoresha telefoni ku ishuri.”
Akomeza avuga igitekerezo cyo kuzibabikira bakazikoresha mu masaha y’ikiruhuko bidashoboka kuko kubika no gucunga telefoni z’abana bose bitakoroha. Ikindi ni uko byazajya bituma umwana yiga atekereza abo ari buvugishe kuruta amasomo.
Ati “Ibi byaba ari ukuzana ikintu kigoye uburezi kandi nta nyungu yacyo. Kuyizana tukayikubikira ukayifata utashye bitandukaniye he no kuyisiga mu rugo?”
Undi muyobozi w’ikigo wahawe izina ‘N’ yabwiye IGIHE ko telefoni bafatana abanyeshuri akenshi ziba nta internet zigira ngo bakitwaza kuzikoreraho ubushakashatsi.
Yagize ati “Ni za telefoni bakoresha bibereye muri business z’abana bari mu bugimbuke, ku bwanjye gutunga telefoni haracyari kare, nibabanze bige ndabona nta mushinga ubirimo.”
Aba bose bahuriza ku cyifuzo cyo gusaba Minisiteri y’Uburezi gufasha ibigo by’amashuri kubona telefoni rusange na mudasobwa aho zitari, kugirango bakureho urwitwazo rwo gusubiza inyuma imyigire y’abana.
Imyumvire y’abarezi kuri iyi ngingo ntinyurana na gato niy’ababyeyi na bamwe mu banyeshuri
Ababyeyi bafite abana biga mu mashuri yisumbuye bemeranya cyane n’abarezi ku ngingo ikumira abana babo gutunga telefoni ngendanwa ku ishuri.
Basanga nta musaruro bazikuramo uretse gutumanaho n’abantu runaka baba bashaka kubangiza dore ko abanyeshuri benshi batazigurirwa n’ababyeyi ahubwo ari abantu baba bashaka kubashora mu ngeso mbi.
Umubyeyi Nyirangaruye Suzane wo mu murenge wa Gitega mu karere ka Nyarugenge yagaragaje ko adashyigikiye iki cyemezo atanga urugero rw’umunyeshuri washukiwe kuri Telefoni abwirwa ko azashakirwa akazi ndetse agakina n’amafilimi bikarangira ahuye n’abamushukaga rwihishwa ababyeyi be bazi ko ari ku ishuri, agafatwa ku ngufu akagarurwa agiye kwambutswa ngo ajye gucuruzwa hanze y’igihugu.
Yagize ati “Simbishyigikiye rwose, uru rugero rwaraduhahamuye nk’ababyeyi. Uretse n’ibi byatuma abana badasinzira barara bahamagara mu gitondo kwiga bikabananira.’’
Musinga Gilbert, Umunyeshuri mu mwaka wa Gatanu PCB, na we abona baramutse bemeye ko batunga telefoni mu bigo by’amashuri byaba ari bibi, kuko imyaka bafite itabemerera gucunga no gukoresha neza telefoni.
Yongeyeho ko ntacyo bibatwaye kuba biga batazifite kuko ntawe urakenera kuvugisha ababyeyi ngo binanirane.
Icyakora hari abasanga kureka abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye bagatunga amatelefoni ngendanwa byatuma bamwe bakora ubushakashatsi, bakaganira n’inshuti n’abavandimwe bityo bikabarinda gutoroka ishuri n’ababyeyi bakizera ko umwana wabo ari ku ishuri kuko aba yabamenyesheje.
Ikusanyabitekerezo (Sondage) kuri iyi ngingo ryakozwe na IGIHE.com ryagaragaje ko 82.68% by’abatoye batabishyigikiye, 16.69% barayishyigikira n’aho 0.63% barifata.
Ibyatangajwe n’Umunyamabanga wa leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Olivier Rwamukwaya binyuranye n’amabwiriza agenga uburezi yasohotse mu igazeti ya Leta nomero 6 yo kuwa 15 Werurwe 2004 mu ngingo ya 32 igira iti “Gutunga intwaro, radio, ibikoresho by’itumanaho, ibitabo bishobora gushora abanyeshuri mu ngeso mbi (documents pornographiques), ntibyemewe na gato ku ishuri.”
Abayobozi benshi b’ibigo by’amashuri bakavuga ko kuba aya mabwiriza ataravugururwa nta cyababuza guhana bihanukiriye uwafatanwa kimwe muri ibi bikoresho.
Ubushakashatsi bwakozwe na Louis-Philippe Beland afatanyije na Richard Murphy bugashyirwa ahagaragara n’ikigo cy’ishuri ry’ubukungu ry’i Londres mu 2015, bwagaragaje ko nyuma yo guhagarika gutunga amatelefoni mu mashuri yo mu mijyi itandukanye mu Bwongereza, amanota y’abana bari mu kigero cy’imyaka 16 yiyongereyeho 6.4%.
Mu mwaka wa 2001 muri iki gihugu nta shuri ryabuzaga abanyeshuri gutunga telefoni, mu 2007 byari kuri 50% naho mu 2012 byageze kuri 98%. Iki ni ikimenyetso cy’uko ibigo by’amashuri byabonye umumaro wo kubuza abanyeshuri gutunga telefoni by’umwihariko mu myigire yabo.
Ubusanzwe telefoni ni igikoresho cy’itumanaho cyorohereza abantu kuganira, guhana amakuru, gushakisha ibibera hirya no hino ku isi yewe kuri ubu zisigaye zikora nka banki bitewe n’ibyo uyikoresha.



















TANGA IGITEKEREZO