00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ababyeyi babyaye bafashwe ku ngufu muri Jenoside barasaba ubufasha

Yanditswe na

Ange de la Victoire Dusabemungu

Kuya 1 July 2013 saa 08:13
Yasuwe :

Abagore bagera kuri 800 abenshi muri bo bibana bafashwe ku ngufu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bagatwara inda, kuri ubu barasaba ubufasha bwo gutunga abana bavutse bitewe no gufatwa ku ngufu.
Inkuru ya The Newtimes ivuga ko imibare itangwa n’imiryango itegamiye kuri Leta ikorana n’abagore ivuga ko kuri ubu ifasha abana bagera kuri 816 bavutse ku babyeyi bafashwe ku ngufu.
Nkuko ababyeyi babo bana babivuga ngo ntabwo bitabwaho n’ikigega gitera inkunga abacitse ku icumu (…)

Abagore bagera kuri 800 abenshi muri bo bibana bafashwe ku ngufu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bagatwara inda, kuri ubu barasaba ubufasha bwo gutunga abana bavutse bitewe no gufatwa ku ngufu.

Inkuru ya The Newtimes ivuga ko imibare itangwa n’imiryango itegamiye kuri Leta ikorana n’abagore ivuga ko kuri ubu ifasha abana bagera kuri 816 bavutse ku babyeyi bafashwe ku ngufu.

Nkuko ababyeyi babo bana babivuga ngo ntabwo bitabwaho n’ikigega gitera inkunga abacitse ku icumu rya Jenoside (FARG) nkuko nayo ibyemeza.

Ingingo ya mbere y’itegeko rishyiraho icyo kigega ivuga ko cyashyiriweho gutanga ubufasha ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe hagati y’itariki ya 1 Nzeri 1990 na 31 Ukuboza 1994. Bitabaye ibyo bigaragara ko umubare munini wabo bana bavutse nyuma yayo matariki.

Abo bagore basaba Guverinoma ko yashyiraho uburyo bwihariye bwo kubafasha niba kubashyira muri FARG bidashoboka.

Bamwe muri abo bagore bavuga ko ababafashe ku ngufu bahamwe n’icyaha cya Jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu birimo no gufata ku ngufu kuri ubu bakaba barakatiwe mu gihe harabakihishahishe cyangwa se barapfuye.

Ibi byakuruye amakimbirane hagati y’ababyeyi n’abana aho babashinja ko bajyanye ba se mu buroko babashinja ko babafashe ku ngufu muri Jenoside. Hari n’ikibazo cy’uko abo bana bamwe muri bo batemerwa n’imiryango yabo.

Icyo kinyamakuru kibajije Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa FARG, Theophile Ruberangeyo yavuze ko bateganya gushyira Miliyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda agenewe gufasha abo bagore mu ngengo y’imari iri mbere.

Hagati aho ariko Ruberangeyo ntiyigeze yemeza niba abana bari muri icyo cyiciro bagera kuri 800.

Itegeko rigenga FARG ryagejejwe imbere y’Inteko ishinga amategeko mu kwezi gushize kugira ngo risubirwemo harebwa icyo abo bana bamarirwa.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza Dr Alivera Mukabaramba yavuze ko itegeko rishya rigaragaza neza ingingo zose ndetse n’umubyeyi wibana wafashwe ku ngufu azanyurwa naryo.

Yemeza ko abo bana bazahabwa n’ubundi bufasha butandukanye burimo n’ubutangwa na MINALOC


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages