00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ababyeyi bagiye kwerekwa impano zihishe mu bana babo

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 17 January 2015 saa 11:00
Yasuwe :

Mu rwego rwo kwita ku mibereho y’umwana, ababyeyi baturutse imihanda yose mu Rwanda bagiye kwerekwa impano z’abana babo, mu rwego rwo kubafasha kuzirera no kuziteza imbere.
Kenshi ngo usanga abana bafite impano, ariko rimwe usanga ababyeyi batazimenya ngo bazihereho baziteza imbere.
Mu kiganiro itangazamakuru ryagiranye na Mukamusoni Sylvie, umuyobozi w’ikigo cy’imyidagaduro y’abana “Bambino” yavuze ko bo biriranwa n’abana basanga hari impano zihishe mu bana bagana icyo kigo, ariko (…)

Mu rwego rwo kwita ku mibereho y’umwana, ababyeyi baturutse imihanda yose mu Rwanda bagiye kwerekwa impano z’abana babo, mu rwego rwo kubafasha kuzirera no kuziteza imbere.

Kenshi ngo usanga abana bafite impano, ariko rimwe usanga ababyeyi batazimenya ngo bazihereho baziteza imbere.

Mu kiganiro itangazamakuru ryagiranye na Mukamusoni Sylvie, umuyobozi w’ikigo cy’imyidagaduro y’abana “Bambino” yavuze ko bo biriranwa n’abana basanga hari impano zihishe mu bana bagana icyo kigo, ariko ugasanga ababyeyi babo batazizi, kandi bazitayeho zazabagira ibihangange.

Ni muri urwo rwego, iki kigo cyateguye amarushanwa yo kwerekana impano ku bana bari mu nsi y’imyaka 18, ateganyijwe kuba ku cyumweru tariki ya 18 Mutarama 2015, guhera saa tatu z’amanywa, i Kabuga muri Bambino.

Ababyeyi bazerekwa bimwe batari bazi ku bana ba bo, ibyo babaziho bafashwe kubiteza imbere

Mukamusoni yavuze ko abana usanga bafite impano, ariko akenshi ugasanga ababyeyi ntibazizi kuko badakunze kwiriranwa n’abana kubera imibereho isaba imbaraga nyinshi.

Kuri uwo munsi ngo abana bazakina imikino itandukanye irimo amasiganwa mu mifuka, kwiruka, gukina, kubyina ruzungu na gakondo, kuririmba, kwivuga, gusetsa n’indi mikino itandukanye, yerekwe ababyeyi maze na bo babone aho bahera babafasha kurera no kuvomerera impano za bo zishobora kubagira ibihangange zitaweho.

Kenshi ngo abantu babona abakinnyi baba ibihangange haba mu mupira w’amaguru n’ibindi, nyamara ngo kubigeraho ni impano umuntu avukana, yarerwa neza ugasanga yabaye igihange, nyamara ngo iyo ititaweho usanga uwari uyifite na we apfukiranwa bikamubyarira igihombo.

Impamvu kandi zizerekwa ababyeyi ngo ni uko hari igihe umwana runaka agaragaza impano ye, ariko ugasanga akomewe amashyi ariko anatangiye kwigira icyigenge, yitwara uko ashaka akaba yareka n’ibindi byari kuzafasha iyo mpano ye gutera imbere nk’uko byakagombye.

Urugero yatanze ni igihe umukinnyi wa Volley ashobora kubona ayizi akanga kwiga nyamara ubumenyi bwo mu ishuri butuma umuntu ajijuka akanunguka indimi, byunganira ubushobozi bw’abakinnyi.

Mu rwego rwo gushyikira aba bana kandi ngo abazigaragaza nyuma bakanatsinda mu mashuri yaba mu masomo no mu myitwarire ngo bazagenerwa ibihembo.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages