00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ababyeyi bahawe umukoro ku kwimakaza uburere budahutaza abana

Yanditswe na Ndayikunda Josué
Kuya 19 December 2019 saa 08:57
Yasuwe :

Ababyeyi n’abarezi basabwe kurushaho kwita ku burezi bw’abana babo mu rwego rwo gufatanya gutanga uburere budahutaza hagamijwe kubaka urubyiruko rw’ahazaza.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 19 Ukuboza 2019, mu nama yateguwe n’Ihuriro ry’imiryango itari iya leta yita ku burenganzira bw’umwana (Child Rights Coalition Umwana ku Isonga, CUI).

Iyi nama yahuje imiryango inyuranye yita ku burenganzira bw’abana, ababyeyi, abahagarariye amadini, abarezi, abanyamategeko n’abana yasuzumiwemo uburyo bwo kurwanya ikibazo cy’ibihano bibabaza umubiri bigihabwa abana.

Abayitabiriye bagaragaje ko nubwo hari amahame mpuzamahanga y’uburenganzira bw’umwana yashyizweho umukono n’u Rwanda, hakiri ababyeyi n’abarezi bagitesha agaciro abana babaha ibihano biremereye birimo gukubitwa inkoni nyinshi no kubwirwa amagambo abasesereza.

Umuyobozi wa CUI, Sekanyange Jean Léonard, yavuze ko kwima umwana ibiryo cyangwa kumukubita atari byo bituma agororoka.

Ati “Ntabwo dushyigikiye ko umwana arerwa bajeyi ariko ntabwo agororoka kubera ko yakubiswe. Umwana ashobora kuganirizwa akumva kuruta ko wanamucishaho umunyafu. Numucishaho ikinyafu ashobora kuzaba igikange rimwe na rimwe ukumva yanagutorotse akajya gushaka ahandi arara, bikaba byanamugiraho ingaruka mbi.”

Sekanyange akomeza avuga ko gutesha umwana agaciro no kumuha ibihano bibabaza umubiri bishobora kwangiza icyo igihugu n’umuryango we byari bimutezeho, yanakura ugasanga uburyo yarezwe ariko areze abana be.

Ngarambe François Xavier, umubyeyi akaba n’umuhanzi w’indirimbo zita cyane cyane ku burenganzira bw’abana, yavuze ko mbere y’uko umwana agera ku rwego rwo guhanwa n’umubyeyi afite inshingano zo kumurinda amakosa.

Ati “Ushobora guhana umwana umuha impanuro ukamwima ikintu yifuzaga nk’uburyo bwo kwikosora ariko ntubikore mu buryo bwo kwihimura. Aho kugira ngo tugere aho dukenera ibihano twarinda umwana kugera ku makosa, waba uri mu rugo ukaba uhari koko utagiye kureba televiziyo kuko umwana naza kukureba uramwuka inabi.”

Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo “Umwana ni umutware” yakomeje avuga ko ababyeyi bakwiye guha abana urukundo ku buryo nibagwa mu ikosa bumva bababaje inshuti yabo bakagira umwete wo kwikosora batabitewe n’uko bari bukubitwe.

Mukunzi Fiona uri mu bana bitabiriye iyi nama yavuze ko gukubita abana bibatera guhahamuka bikaba byanabagiraho ingaruka zo gukura bumva ko ababyeyi babo babanga.

Ati “Iyo umubyeyi akunda kuza agukubitira amakosa wakoze bigutera guhahamuka ku buryo ukura unisuzugura. Usibye no kuba gukubitwa byangiza ubwonko bw’abana, bibabaza n’umubiri bikaba byanakuviramo guhora wigunze.”

Zimwe mu mpamvu zigitera ababyeyi gukubita abana babo no kubaha ibihano biremereye harimo, hagaragajwe kuba na bo baba baragiye barerwa muri ubwo buryo no kuba nta bundi buryo beretswe bwo kuzajya bahana abana babo.

Ababyeyi basabwe gushyiraho umurongo mwiza ugenga abo mu rugo bose, guha umwanya abana bakaganira, kugira imyitwarire myiza kuko abana bigira ku birenge byabo, kwirinda gutesha umwana agaciro n’imvugo zisesereza.

Ababyeyi basabwe guha abana babo urukundo kandi bakabaha umwanya
Ababyeyi basabwe kugira imyitwarire myiza kuko abana bigira ku birenge byabo
Byagaragajwe ko kwegera umwana ukamuganiriza ku makosa yakoze biruta kumuhata inkoni
Iyi nama yitabiriwe n'inzego zitandukanye zirimo n'abashinzwe umutekano
Mukunzi Fiona yavuze ko gukubita abana bishobora kubatera guhorana ubwigunge
Umuhanzi Ngarambe François Xavier (hagati) asanga ababyeyi bakagombye kurinda umwana ikosa mbere y'uko agera ku rwego rwo guhanwa
Iyi nama yahuje imiryango itandukanye yita ku burenganzira bw'umwana
Umuyobozi wa CUI, Sekanyange Jean Léonard, yavuze ko kwima umwana ibiryo cyangwa kumukubita atari byo bituma agororoka

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages