00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ababyeyi barakangurirwa kugira umuco wo gusaba imbabazi abana babo

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 26 November 2015 saa 08:31
Yasuwe :

Gusaba umwana imbabazi igihe umubyeyi yamukoshereje ni kimwe mu bitorohera ababyeyi b’ababanyarwanda, igihe bikozwe ariko ngo bituma umwana akurana ubumuntu , ndetse bikamurinda kuba yava mu rugo ngo ajye kuba inzererezi.

Umuryango Nyarwandana wita ku bana witwa Child Care, wemeza ko ibihano biremereye, rimwe na rimwe binatesha umwana agaciro, ari byo bamwe mu babyeyi ndetse n’abarezi bahanisha abana mu Rwanda. Ariko kandi ngo ntibikunze kugaragara aho umubyeyi cyangwa umurezi asaba umwana imbabazi iyo ari we wamukoshereje.

Mu nama ngarukamwaka y’abanyamuryango ba ’Parenting in Africa Network’ mu Rwanda yabaye kuri uyu wa 26 Ugushyingo 2015, Munyaburanga Eduard, umuyobozi w’Umuryango Nyarwandana witwa Child Care, akaba anahagarariye ’Parenting in Africa Network’ mu Rwanda yavuze ko ibihano bihabwa abana b’abanyarwanda usanga biremereye.

Yagize ati “Ababyeyi b’abanyarwanda hamwe n’abarezi (abarimu) ubona ko akenshi bahanisha abana ibihano biremereye, rimwe na rimwe ugasanga ntibingana n’ikosa umwana aba yakoze, ariko kugira ngo batinyuke basabe umwana imbabazi ugasanga ni ikintu bamwe batinya gukora. Iyo usabye umwana imbabazi bituma akwiyumvamo, ukamubera umubyeyi kandi ukamubera n’inshuti.”

Yakomeje avuga ko bene ibi bihano biremereye bitesha abana agaciro ndetse bigatuma baba abanyamujinya.

Munyaburanga ashimangira ko bishobora no kuba nyirabayazana w’ubwiyongere bw’abana b’inzererezi.

Yagize ati “Twasanze abana bajya kuba inzererezi batabiterwa n’ubukene, ahubwo biterwa n’uburyo babayeho mu muryango ndetse n’uburyo babanye n’ababyeyi babo.”

Munyaburanga avuga ko mu bushakashatsi bwinshi bagenda bakora, abana bababwira ko ibihano bikarishye bahanishwa n’ababyeyi babo hamwe n’amakimbirane yo mu muryango ari byo biza ku isonga mu gutuma abana bava mu miryango yabo bakajya kuba inzererezi.

Munyaburanga Eduard, umuyobozi wa Child Care

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages