Bamwe mu babyeyi bamaze kubyara baganiriye na IGIHE bavuga ko baryama ari babiri ku gitanda bari kumwe n’abana babo, ibi ngo birababangamira cyane ku buryo bamwe bavuga ko bashobora gukuramo indwara.
Mukagatare Marie Louise ati “Ikibazo gihari ni uko ibitaro ari bitoya, ubu ku gitanda hajyaho ababyeyi n’impinja ebyiri, turara ducurikiranye. Biratubangamira, ugasanga umwe aratoneka undi, akarambiriza ku mwana wa mugenzi we; urumva abantu bane ku gitandanda ni ikibazo.”
Yamfashije Clementine yunzemo ati “Turasaba ko bakwagura ibitaro n’abarwaza bakabona aho baryama kuko barara hasi ku isima.”
Dr Nsengiyumva Nathanael, Umuyobozi w’ibitaro bya Kibogora avuga ko aho gushyira ababyeyi ari hato mu gihe babyaza ababyeyi bari hagati y’umunani na 12.
Ati “N’uyu munsi abagore baracyaryama ari babiri kubera ko aho kubashyira ari hato; reba hari ibitanda 11, ku munsi nibura habyara abagore bari hagati ya 8 na 12, hari ababa bamaze iminsi babyaye kubera babazwe, urumva ko aho kuryama harabura. Ibyo rero bishobora gutera izindi ndwara. Dukeneye nibura ahajya ibitanda 30.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisante ushinzwe ubuvuzi rusange, Dr Patrick Ndimubanzi yavuze ko inyubako y’ababyeyi ikenewe cyane, abizeza ko agiye kubiganiraho n’abandi iki kibazo kigakemuka.
Ati “Inzu y’ababyeyi irakenewe, nubwo ntashobora kuvuga ngo ndabemereye uyu munsi, ninsubira muri minisiteri, bagenzi banjye ndababwira imishinga mufite niba hari umuterankunga ushobora kudufasha tuzibuke ko Kibogora ihari kandi nyuma y’igihe gito bizakunda.”
Ibitaro bya Kibogora bimaze imyaka 50 bitangiye kuvura abanyarwanda, kuri ubu ngo nta bushobozi bafite byo kwiyubakira kuko ngo amafaranga binjiza ari make ku yo basohora.



















TANGA IGITEKEREZO