00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dr Harebamungu arashinja ababyeyi kudohoka mu gutanga uburere

Yanditswe na

Olivier Rubibi

Kuya 16 May 2013 saa 08:11
Yasuwe :

Umunyamabanga wa Leta usinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Dr. Harebamungu Mathias ashinja ababyeyi kudohoka mu guha uburere bw’abana, bikabagiraho ingaruka bamwe bagatwara inda bakiri bato .
Dr Harebamungu Mathias mu nama y’uburezi yahuje abayobozi b’amashuri yo mu Karere ka Gasabo, kuwa 14 Gicurasi 2013, abashinzwe uburezi mu mirenge ndetse n’abayobozi bayo mu karere ka Gasabo, yavuze ko kuba ababyeyi barahugiye cyane mu gushaka imibereho ari imwe mu mpamvu ituma abana b’u Rwanda (…)

Umunyamabanga wa Leta usinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Dr. Harebamungu Mathias ashinja ababyeyi kudohoka mu guha uburere bw’abana, bikabagiraho ingaruka bamwe bagatwara inda bakiri bato .

Dr Harebamungu Mathias mu nama y’uburezi yahuje abayobozi b’amashuri yo mu Karere ka Gasabo, kuwa 14 Gicurasi 2013, abashinzwe uburezi mu mirenge ndetse n’abayobozi bayo mu karere ka Gasabo, yavuze ko kuba ababyeyi barahugiye cyane mu gushaka imibereho ari imwe mu mpamvu ituma abana b’u Rwanda bahura n’ihohoterwa muri ibi bihe.

Yagize ati “U Rwanda rufite akaga gakomeye ntabwo umubyeyi agiha umwana we umwanya ngo basangire baganire ndetse amuhanure, ikibabaje ni uko ingaruka zose zigaruka ku bana bacu.”

Yakomeje agira ati “Umubyeyi w’umugore ufite abana asigaye ava ku kazi akajya ku ishuri akagera mu rugo abana baryamye, umugabo nawe ava mu bucuruzi bwe cyangwa n’ahandi akanyura mu bindi akabonana n’abana be icyumweru gishize . Abakozi bo mu rugo ni bo basigaye bamenya uko umwana yaraye, uko yagiye ku ishuri, uko yatashye; ibi bituma umwana amwibonamo kurusha umubyeyi we ushaka kumuhemukira akaba abonye urwaho.”

Mungarakarama Cyprien umubyeyi wari witabiriye iyi nama yatangarije IGIHE ko hakwiye gushyirwaho itorero rikongera rikigisha ababyeyi uruhare rwabo mu gutanga uburere ku bana babo.

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Uwimana Marie Louise yavuze ko ababyeyi ari bo bafite uruhare mu gukumira ibikorwa byo guhohotera abana ati “Ababyeyi bakwiye gushyira ingufu mu kwigisha abana b’u Rwanda uburere bakagaragariza abana babo urukundo rwa kibyeyi.”

Akarere ka Gasabo kari mu turere twagaragajwe ko twagize umubare wo hejuru kugira abana b’abanyeshuri batwaye inda zitateguwe
bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 18 na 20. Ako karere kaje mu myanya ya mbere ko na Rwamaga mu Ntara y’IBurasirazuba na Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba .


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages