Leta y’u Rwanda iri kunononsora umushinga uzatuma ababyeyi bari mu kiruhuko cyo kubyara bahembwa 100% by’umushahara bahembwa mu mezi atatu agize icyo kiruhuko.
Ubusanzwe itegeko rigenga abakozi ba leta riteganya ko umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara ahembwa 100% mu kwezi kumwe n’igice, naho mu kundi kwezi n’igice agahembwa 20% by’umushahara we.
Umushinga mushya uzatuma umukozi wa leta uri mu kiruhuko cyo kubyara ahembwa umushahara we wose mu mezi atatu agize ikiruhuko, agahembwa n’umukoresha we mu byumweru bitandatu bya mbere naho mu bindi bitandatu agahembwa n’ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize, RSSB.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana avuga ko abakoresha bazajya bishyura umushahara wose uko wakabaye w’umubyeyi uri mu kiruhuko, bakazishyuza igice cyawo RSSB, avuga kandi ko bizashoboka ari uko umukozi n’umukoresha bagiye batanga umusanzu wa 0.3% mu gihe kirekire.
Ati “Uwo musanzu uzaba uri kuri 0,3% gusa ku mukozi no ku mukoresha. Ubu ni uburyo tubona burambye kuko umwana azitabwaho igihe kirekire kandi umubyeyi ntatakaze umushahara we w’ukwezi”.
Uyu mushinga wabanje kunengwa ukivugwa, Leta yabanje gushishoza ifashijwe n’abahanga bakora inyigo ifatika itazatuma ugira ingaruka, kuri ubu uracyari mu Nteko Ishinga amategeko.
Ubwo yabwiraga abanyamakuru ibizaba bikubiye mu Nama y’Umushyikirano wa 2014 Minisitiri muri Perezidansi, Venantie Tugireyezu avuga ko uyu mushinga kimwe n’uwo kujyanisha amafaranga y’abajya mu kiruhuko cy’izabukuru n’ibiciro byo ku isoko , n’uwo kuzamura umuco w’ubukorerabushake mu baturage yemejwe mu nama y’umushyikirano ariko ikadindira.
Tugireyezu yavuze ariko ko ugiye kugera ku ndunduro kuko inyigo iwugenga yamaze gukorwa, ukaba ugiye kurangira no gushyirwa mu bikorwa mu minsi ya vuba.
Iyi nama y’Umushyikirano ya 12, ifite insanganyamatsiko igira iti “Icyerekezo kimwe twongere imbaraga.”
Izimiriza imbere ibibazo byugarije imiryango y’Abanyarwanda, hanaganirwe ku kibazo cyo gupfobya Jenoside no ku byo u Rwanda rwagezeho mu kurwanya Jenoside n’ubumwe n’ubwiyunge mu myaka 20 ishize.



















TANGA IGITEKEREZO