00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ababyeyi batarumva ibyiza byo kugaburira abana ku ishuri bakebuwe

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 3 March 2022 saa 08:11
Yasuwe :

Minisiteri y’Uburezi yagaragaje ko gahunda yo kugaburira abana ku ishuri ifite akamaro kanini mu myigire yabo no mu buzima bwabo, ikebura bamwe mu babyeyi batayishyigikira ngo batange umusanzu wabo.

Byagarutsweho kuri uyu wa Kane tariki ya 3 Werurwe 2022 ubwo hasozwaga icyumweru cy’ubukangurambaga bwo kugaburira abana ku mu mashuri mu Rwanda cyatangijwe ku wa 28 Gashyantare 2022.

Ku rwego rw’Igihugu cyasorejwe ku Rwunge rw’Amashuri rwa Kiyonza mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Nyaruguru, ahatewe imboga n’imbuto abanyeshuri bazajya barya mu rwego rwo kunoza imirire.

Bamwe mu babyeyi baganiriye na IGIHE bagaragaje ko gahunda yo kugaburira abana ku ishuri ari nziza ndetse yabagiriye akamaro mu gutuma biga neza.

Mukashyaka Isabelle ati “Twe nk’ababyeyi twabyungukiyemo kubera ko abana bacu basigaye bajya ku ishuri ku gihe banabyishimiye kubera ko mbere bakererwaga bashakisha ibyo baza kurya cyangwa igikoma none ubu babisanga ku ishuri.”

Yakomeje avuga ko mbere kugaburira abana ku ishuri bitaratangira bazindukaga batekeye abana biga mu mashuri y’inshuke n’abanza bigatuma bakererwa kujya ku mirimo.

Ati “Mbere twarabyukaga tugategurira abana igikoma n’ibyo kurya bigatuma dutinda kujya guhinga, ariko ubu ni ukubyuka tubohereza ku ishuri natwe tugatangira umurimo kare.”

Bamwe mu banyeshuri nabo bagaragaje ko kurira ku ishuri byatumye biga neza badahangayitse.

Mukamucyo Adelice ati “Mbere saa Sita zarageraga tugataha tukajya kurya mu rugo rimwe na rimwe tukanasanga nta biryo bihari tukagaruka twakererewe amasomo ntituyige neza bitewe n’umunaniro, none ubu isaha iragera tukagaburirwa ku gihe ya masomo ntituyarate, turiga neza tugafata kuko tuba twanariye.”

Hagaragajwe ko kugeza ubu hari ababyeyi batarumva neza akamaro ko kugaburira abana ku ishuri bigatuma batabishyigikira, ari naho Rose Baguma wari uhagarariye Minisiteri y’Uburezi yabibukije akamaro kayo abasaba kuyishyigikira.

Ati “Mwagiye mwumva n’ubutumwa butandukanye bwagiye bwibutsa ababyeyi n’abandi bafatanyabikorwa gushyira imbaraga muri iyi gahunda kugira ngo irusheho kugera ku ntego zayo. Iyi gahunda ni nziza kandi iragutse ntabwo umuntu umwe yayikora wenyine nta nubwo Leta yayikora yonyine tudafatanyije cyane cyane n’ababyeyi.”

Yakomeje avuga ko “Gahunda yo kugaburira abana ku ishuri mbere na mbere ari inshingano z’umubyeyi, nk’uko twese ababyeyi tubyara abana tukabitaho tukamenya imikurire yabo tukabambika tukanabavuza kukabafasha ibintu byose, bagera igihe cyo kujya ku ishuri tukabagurira ibikoresho, turabasaba ko n’ibijyanye no kugaburira abana ku ishuri mubishyiramo imbaraga kandi turabashimira uruhare rwanyu mwagiye mukomeza kugaragaza.”

Yakomeje avuga ko ibibazo bikigaragara muri iyo gahunda bizakomeza gushakirwa ibisubizo ku bufatanye.

Yabagiriye inama yo gukomeza kwifashisha ibiribwa byera mu gace batuyemo kuko ari uburyo bwiza bwo guhuza ishuri, ababyeyi, abahinzi n’amasoko ari hafi.

Mu Rwanda gahunda yo kugaburira abana ku mashuri yatangiye mu 2014 ariko ihera mu biga mu mashuri y’uburezi bw’ibanze y’imyaka 9 na 12 hagamijwe kwirinda ko abanyeshuri bicwa n’inzara mu bihe by’amasomo.

Nyuma yaho mu 2020/21 yashyizwemo imbaraga biba n’itegeko ko mu mashuri yose uhereye mu abanza ndetse ku bato bemererwa n’igikombe cy’amata kuri buri wese.

Leta y’u Rwanda yashyizemo imbaraga mu buryo bw’ubukangurambaga ndetse inatanga umusanzu wayo mu gufasha abana kubona amafunguro ungana na 40%, ababyeyi bagatanga 60%.

Kugeze ubu umunyeshuri abarirwa amafaranga 150 Frw yo kurya ku ishuri ku munsi, umubyeyi agatanga 94 Frw na ho Leta igatanga 56 Frw.

Kuri ubu mu Rwanda hose umubare w’abana bagaburirwa mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye usaga miliyoni 3,5 mu gihe mu 2020 hagaburirwaga abagera ku 6000 gusa. Ibi bikaba bishimangira intambwe imaze guterwa muri iyi gahunda.

Kugaburira abana ku ishuri bigirwamo uruhare n'ababyeyi, Leta n'abafatanyabikorwa.
Bamwe mu banyeshuri nabo bagaragaje ko kurira ku ishuri byatumye biga neza badahangayitse.
Mu gusoza icyumweru cy'ubukangurambaga bwo kugaburira abana ku ishuri bahawe amata.
Rose Baguma wari uhagarariye Minisiteri y’Uburezi afatanya n'abanyeshuri gutera igiti cy'imbuto ziribwa.
Hagaragajwe ko ubufatanye ari bwo buzatuma gahunda yo kugaburira abana ku ishuri igerwaho uko byifuzwa.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages