Imibare ya 2015 igaragaza ko 38% by’abana bari munsi y’imyaka itanu mu Rwanda bagwingiye, abana 9% batari bafite ibiro bijyanye n’imyaka yabo, 3% bafite ikibazo cy’inzara mu gihe 78% by’abagore bonsaga abana bari hagati y’amezi 12 na 23 batafataga indyo yuzuye.
Ni ikibazo gikomeye ku gihugu kuko imibare y’abahanga igaragaza ko kugwingira k’umwana bigira ingaruka ku musaruro we amaze gukura kuko ugabanukaho 10%, bikanagabanya 3% ku musaruro mbumbe w’igihugu gifite abantu bagwingiye bakiri abana.
Abahanga basobanura ko kugwingira ingaruka z’imirire mibi zituma umwana adakura mu gihagararo no mu mitekerereze. Bigaragara iyo bamupimye bagasanga uburebure bwe ntibuhuye n’imyaka ye.
Kugwingira kandi ntibiba gusa ku mwana wavutse kuko n’ukiri mu nda ya nyina agwingira. Ni ikibazo gishobora gukosorwa umwana akiri muto ariko yarenza imyaka ibiri bikaba ari twibanire.
Mu nama mpuzamahanga y’inteko rusange y’inzobere ku mirire myiza muri Afurika (FANUS) iri kubera i Kigali, Dr Asiimwe yavuze ko kuba tumwe mu turere tuza imbere mu kweza mu gihugu ari two tugaragaramo ikibazo cy’ingwingira ry’abana bigaragaza ko ikibazo atari ukuba abantu badafite ibyo kurya ahubwo ari uburyo ababyeyi bita ku bana babo.
Ati “Iyo turebye imibare yo muri 2015 y’abana bagwingira, tukareba aho bari benshi kurusha ahandi, Akarere kaza ku isonga ka Nyabihu, ni kamwe mu turere tweza cyane kurusha utundi turere two mu gihugu cyacu, ntabwo ikibazo ahanini ari uko ababyeyi babuze ibyo bagaburira abana ahubwo ababyeyi bita ku kujya gukora kubera ko barahinga bakeza bagashobora gucuruza ntibabone umwanya wo kwita ku bana babo aho niho hari ikibazo cy’ingutu”.
Imibare yo mu 2015 yerekana ko uturere twari twugarijwe n’ikibazo cyo kugwingira twarimo Nyabihu yari ifite hafi 50%, Nyaruguru na 41.7%, Muhanga ikagira 41.6%, Ruhango ikagira 41.1%. Utundi turere ni Rubavu, Rutsiro, Ngororero na Karongi.
Dr Asiimwe asanga ababyeyi bakwiye kwibaza ku ngano y’umwanya bagenera abana babo ndetse bakareba niba babashyira imbere mu byo bakora byose.
Yongeyeho ko mu gihe umubyeyi azaba yumvise ko agomba kugenera umwana umwanya akamwitaho uko bikwiye, bizaba ari wo muti nyamukuru ku kibazo cy’igwingira.
Abahuriye muri iyi nama bazagira umwanya wo guhana amakuru ku miterere y’ikibazo cy’imirire muri Afurika ndetse ibihugu bigaragaze imihigo naho bigeze barwanya iki kibazo cy’imirire mibi.
Umuyobozi mukuru wa FANUS, Prof Ngozi Nnam, avuga ko bidashoboka ko ibihugu bya Afurika byagera ku ntego z’iterambere rirambye mu gihe hakiri ikibazo cy’imirire mibi mu bana ari bo maboko y’ejo.
Ati “Ni ukumenya ko imirire ari ingenzi mu kugera ku ntego z’iterambere rirambye (SDGs) kubera ko hakenewe imbaraga z’abantu aho kuba ibikorwa remezo. Ni abantu bazakoresha ubwenge bwabo mu guhuza no gushyira mu bikorwa ingamba zizafasha ibihugu kugera ku ntego z’iterambere rirambye”.
Ubushakashatsi bugaragaza ko umwana ashobora kugwingira akiri mu nda. Urugero nk’umwana w’umuhungu ukivuka yakagombye kuba afite santimetero (Cm) 49.9 z’uburebure, ariko iyo avukanye cm kugeza 46.1 ntabwo biba bikabije mu buryo bavuga ko yagwingiye. Batangira kumufata nk’uwagwingiye iyo basanze afite munsi ya cm 46.1. Iyo afite munsi ya cm 44.2 umwana aba yaragwingiye bikabije.
Umwana w’umuhungu w’amezi atanu yakagombye kuba afite cm 65.9 z’uburebure; iyo afite munsi yazo kugeza kuri santimetero 61.7 nta kibazo. Afatwa nk’uwagwingiye bidakabije iyo afite munsi ya santimetero 61.7 kugeza kuri santimetero 59.6.Iyo afite munsi ya santimetero 59.6 aba yaragwingiye bikabije.



















TANGA IGITEKEREZO