Abacamanza b’abanyarwanda bahuriye mu mahugurwa y’iminsi ibiri guhera ku wa 18 Kamena 2018, agamije kubasobanurira imikorere y’urwo rukiko.
Amategeko ashyiraho EAC ategenya ko abacamanza bo mu gihugu kimwe bashobora guhura n’imanza zigonganisha amategeko agenga uwo muryango n’agenga icyo gihugu; mu gihe bibaye ngombwa abacamanza bitabaza EACJ ariko ubu haracyarimo imbogamizi ugereranyije n’uko bikorwa mu miryango y’ibindi bihugu byateye imbere.
Dr. Ugirashebuja yagzie ati “Nko mu bihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, iyo bihuye n’imanza zifitemo gusobanura amasezerano y’u Burayi, bahita babyohereza ku Rukiko rw’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ariko twebwe kugeza ubu ni uburyo butaramenyerwa cyane ku buryo kugeza ubu tumaze kwakiramo urubanza rumwe rwavuye muri Uganda, aho umucamanza yashakaga kumenya icyo ingingo imwe yo mu masezerano ya EAC isobanura, tumuha ubusobanuro ajya kurukemura.”
Uretse aho abacamanza basobanuza, Dr. Ugirashebuja yavuze ko abaturage bo bajyanayo imanza zigacibwa neza.
Yavuze ko uru rukiko rugitangira, rwakiraga imanza nyinshi ziturutse muri Kenya ariko zisigaye zituruka cyane muri Uganda, u Burundi naho mu Rwanda hamaze guturuka esheshatu.
Perezida w’Urukiko Rukuru mu Rwanda, Charles Munyantore Kaliwabo, yavuze ko kuba intego ya EAC ari ukugira umurongo, inkiko zifite inshingano zo guhuza amategeko no guhuza uburyo bwo gukemura impaka, akaba amahugurwa ari ngombwa .
Ati “Ibiganiro nk’ibi bifasha abagize urukiko rwa EAC n’abagize inkiko mu bihugu bitandukanye bigize wa muryango kugira imyumvire imwe. Ikindi nakwibutsa ni uko uru ni urukiko rw’ibi bihugu runagizwe n’abacamanza babivamo, ntabwo rero byaba ari byiza ko n’abacamanza batorewe kujya gukora n’uwo murimo bagenda batazi amategeko arugenga, batazi uko ateye mu bihugu bitandukanye.”
Yasobanuye ko hari igihe abacamanza bazakenera guca imanza zivuye mu bihugu bitandukanye, bakaba bakwiriye kugira imyumvire imwe.
Urukiko rwa EACJ rwashinzwe ku wa 30 Ugushyingo 2001, rukorera i Arusha muri Tanzania.



















TANGA IGITEKEREZO