Umwanzuro wo kwirukana abo bakozi ukubiye mu itangazo ry’ibyemezo by’Inama Nkuru y’Abacamanza yateranye ku wa 20 Nyakanga 2018, iyobowe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof Sam Rugege.
Abo bakozi birukanywe bazira imyitwarire mibi yo guta akazi, ni Bisetsa Fred wari umwanditsi w’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro, Ugirimpuhwe Valentine wari umucamanza w’urukiko rwisumbuye rwa Ngoma na Mugabo Jean de Dieu wari umucamanza w’urukiko rw’ibanze rwa Kiramuruzi.
Ingingo ya 82 y’itegeko n°10/2013 ryo ku wa 08/03/2013 rigena sitati y’abacamanza n’abakozi b’inkiko, iteganya ko umucamanza afatwa nk’uwataye akazi iyo yagataye nta mpamvu mu gihe cy’iminsi cumi n’itanu (15) ikurikirana, aho ahita asezererwa nta mpaka.
Iryo tangazo kandi rigaragaza ko Inama Nkuru y’Abacamanza yashyize mu kazi abakozi bashya barimo Kanyamibwa Christine wagizwe Perezida w’Urukiko rwisumbuye rwa Nyamagabe, Nshimiyimana Didas agirwa Visi Perezida w’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.
Abacamanza b’inkiko zisumbuye bashyizwe mu kazi barimo Sibomana Alexandre (urwa Gasabo), Mukantabana Console (urwa Gicumbi), Ndagijimana Mathias (urwa Rusizi), Giraneza Clémentine (urwa Nyarugenge), Mutuyimana Angelique (urwa Nyagatare), Umubyeyi Francine (urwa Ngoma).
Uwitonze Célestin yagizwe umwanditsi mukuru w’urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare, Tuyishime David agirwa umwanditsi w’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, Mushimiyimana Violette we aba umwanditsi w’urukiko rwisumbuye rwa Gasabo, Uwanyirigira Poline yoherezwa mu rwa Gicumbi, Ingabire mu rwa Ngoma, Munyehirwe Simon Pierre mu rwa Nyagatare, Uwiringiye Médiatrice mu rwa Ngoma, Nyirandungutse Therese mu rwa Muhanga, Uwamahoro Dative mu rwa Nyagatare.
Mu rukiko rw’ubucuruzi, Rwigema Rock yagizwe umucamanza, Rukundo Jean de Dieu, Dukuzumuremyi Aimable na Mukeshimana Birungi Jean d’Arc bagirwa abanditsi.
Rutayisire John yagizwe Perezida w’Urukiko rw’Ibanze rwa Gisenyi, Ntanyoma Gasita Sébastien agirwa Perezida w’urukiko rw’ibanze rwa Kabarondo, Habyarimana Innoncent Perezida w’urukiko rw’ibanze rwa Nyarubuye, Kamali Christophe agirwa Perezida w’urukiko rw’ibanze rwa Kagano.
Inama Nkuru y’abacamanza kandi yafashe indi myanzuro irimo kwemerera umucamanza guharika akazi, inashyiraho burundu abacamanza n’abanditsi b’inkiko barangije igihe cy’igeragezwa, abandi barimurwa.



















TANGA IGITEKEREZO