00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abacamanza bagiye kugira koperative yo kuzigama no kuguriza

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 27 February 2017 saa 08:41
Yasuwe :

Urwego rw’Ubucamanza mu Rwanda rwarangije umushinga wo gushyiraho koperative yo kuzigama no kuguriza, igamije guteza imbere abarukoramo.

Iyo koperative yiswe “CECJ” izatangira gukora muri Werurwe uyu mwaka yitezweho gufasha abakora mu bucamanza, bamaze kuyemeranywaho nk’uko Umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga unayiyoboye, Ngagi Munyamfura Alphonse, yabihamirije The East African.

Yagize ati “Twatekereje iyi koperative dushaka uburyo bwo gukemura ibibazo by’amafaranga, by’uwihariko nko kubona inguzanyo zidasaba inyungu ndende, bizafasha guhindura imibereho yacu.”

Akomeza avuga ko iyo koperative izarenga no gukemura ibibazo by’amafaranga, ikanakomeza ubunyamwuga bw’abacamanza bitewe n’imiterere y’umwuga wabo, ubabuza kujya mu bikorwa bimwe na bimwe nk’iby’ubucuruzi.

Ubusanzwe umucamanza muto ahembwa amafaranga abarirwa mu 379,000 ku kwezi mu gihe ku mushinjacyaha bari ku rwego rumwe hiyongeraho 50,000 Frw.

Inama rusange yateranye kuwa 17 Gashyantare 2017 yemeje imikorere y’iyi koperative, inemeza ko hatangira gutangwa imisanzu guhera mu kwezi gutaha.

Hemejwe ko umusanzu waba 4% by’umushahara w’ukwezi wa buri munyamuryango. Nyuma yo gukusanya ayo mafaranga, iyo koperative ikazatangira gutanga inguzanyo nyuma y’umwaka.

Umunyamuryango wa CECJ azajya aba yemerewe kuguza amafaranga atarengeje ubwikube gatatu bw’ayo yizigamye.

Ku byerekeye kwishyura inguzanyo, hazajya hakurikizwa amasezerano ari hagati y’uwagujije na CECJ, ariko nta nguzanyo izajya yemererwa kurenza imyaka itanu itishyuwe.

Hagti aho, ntiharemeranywa ayo uwagujije azajya yungukira koperative, ariko biteganyijwe ko itazarenga 6%. Ubusanzwe abaka inguzanyo mu mabanki y’ubucuruzi bakwa inyungu iri hagati ya 16 na 18 %.

Mu Rwanda hasanzwe hari abakozi mu nzego bagira koperative zo kuzimaga, nk’Umwalimu SACCO yashyiriweho abarimu, na Zigama ihuriramo abasirikare.

Abacamanza batandukanye bitabiriye umuhango wo gutangiza umwaka w'Ubucamanza wa 2016/2017

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages