Ubu butumwa Imena Evode, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Minisiteri y’umutungo kamere, yabutangiye mu Karere ka Rutsiro ahizihirijwe ku rwego rw’igihugu umunsi mpuzamahanga wahariwe kubungabunga ibidukikije.
Imena yagize ati: ”Hari sosiyete zicukura hano zitubahiriza amategeko, zimwe muri zo zarahagaritswe, kandi biri bukomeze. Abantu bose badacukura ku buryo bw’iterambere bagomba guhagarikwa bakavamo bagasimbuzwa ababishoboye”.
Yakomeje avuga ko abazakurikiza amabwiriza bazafashwa kubikora neza bikagirira abaturage n’igihugu akamaro.
Ati: ”…Abo twahagaritse rero mushobora kuba mwarabyumvise hari n’abandi tuza guhagarika, kuko hari abasa nk’aho badashaka kumva. Ariko noneho abashaka kumva, abashaka kwiga abakurikira gahunda z’iterambere abo turaza kubatera inkunga yose ishoboka”.
Dr.Rose Mukankomeje, Umuyobozi w’ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije REMA, yasabye abaturage kudapfusha ubusa amahirwe yongeye kubasanga, kuko icyo kigo cyabazaniye umushinga ugiye kubafasha gusubiranya amashyamba ya Mukura na Gishwati.
Uwo mushinga munini witwa LAFREC wa miliyoni 10 z’amadolari ukaba uzaha abaturage benshi akazi, bityo ukaba utazababera nk’indi yabapfiriye ubusa kandi yaratwaye akayabo k’amafaranga.
Yagize ati:”Turagerageza kwegereza abaturage ibidukikije byabo kugira ngo babikoreshe neza, Minisitiri yavuze ko twabisanze aha ariko uko tubikoresha wagirango turashaka ko bishira. Hari gahunda irambye yo gukoresha neza umutungo kamere tukagira icyo tubikira abanyarwanda bazaza mu gihe kiri imbere.”
Yongeyeho ati “Ni ukuvuga rero umushinga nk’uyu waje hano kimwe n’indi ikorerwa ahandi bigamije kubungabunga umutungo kamere nk’uko biri muri gahunda ya guverinoma yacu”.
Abandi bayobozi batanze ubutumwa barimo Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Caritas Mukandasira, umuyobozi w’ingabo mu turere twa Rutsiro Ngororero na Karongi, Colonel Rutikanga, bagarutse ku kubungabunga umutungo kamere, ariko bakanita ku mutekano dore ko ibi bikorwa byangiza Mukura byiganjemo ubucukuzi bimaze guhitana abantu 41 mu mezi abiri gusa.
Iki cyumweru cyatangiye ku wa gatandatu wa nyuma w’ukwezi kwa Gicurasi kikaba gisozwa buri mwaka n’umunsi mpuzamahanga wo kurengera ibidukikije wizihizwa ku itariki ya 5 Kamena buri mwaka, uyu mwaka ukaba ufite insanganyamatsiko igira iti:”Miliyari indwi z’abantu ku isi imwe rukumbi. Koresha neza umutungo kamere”.



















TANGA IGITEKEREZO