00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abacukuzi b’amabuye y’agaciro basabwe kutibuka abarokotse Jenoside mu gihe cyo kwibuka gusa

Yanditswe na

James Habimana

Kuya 1 July 2014 saa 07:18
Yasuwe :

Abakozi b’ishyirahamwe ry’abacukuzi b’amabuye y’agaciro mu Rwanda (Rwanda Mining Association), basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Mugina ruherereye mu Murenge wa Mugina Akarere ka Kamonyi, ni nyuma yo gutanga amafaranga miliyoni 3.5 yifashijijwe n’uru rwibutso kugura amatajeri y’ibyuma ashyirwaho amasukundu ashyinguwemo imibiri irenga ibihumbi 36; aba bakozi bahawe impanuro zo kutibuka gufasha mu gihe nk’iki cyo kwibuka gusa.
Ubusanzwe imibiri iri muri uru rwibutso yari mu masanduku (…)

Abakozi b’ishyirahamwe ry’abacukuzi b’amabuye y’agaciro mu Rwanda (Rwanda Mining Association), basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Mugina ruherereye mu Murenge wa Mugina Akarere ka Kamonyi, ni nyuma yo gutanga amafaranga miliyoni 3.5 yifashijijwe n’uru rwibutso kugura amatajeri y’ibyuma ashyirwaho amasukundu ashyinguwemo imibiri irenga ibihumbi 36; aba bakozi bahawe impanuro zo kutibuka gufasha mu gihe nk’iki cyo kwibuka gusa.

Ubusanzwe imibiri iri muri uru rwibutso yari mu masanduku ateretse ku mbaho, ibi bikaba ngo byatumaga haba ubukonje bukomeye bwatumaga imibiri imwe yangirika, mu gihe aha hantu habitse amateka akomeye y’abatutsi biciwe muri aka gace kitwaga mu Mayaga.

Abacukuzi biyemeje guhora bafasha abarokotse jenoside

Mutesi Jeannette Visi Perezida w’ishyirahamwe ry’abacukuzi b’amabuye, yavuze ko aba bakozi buri mwaka bagenda mu ntara bakifatanya n’abandi banyarwanda kwibuka.
Jeannette avuga ko kubera ko iki kigo gikoresha abantu benshi b’urubyiruko, abayobozi basabwa kwegera abacukuzi bakoresha barenga ibihumbi 33 bakajya bababwira ko bagomba kwirinda ikibi aho kiva kikagera.

Uyu muyobozi avuga ko abacukuzi batagomba kumva ko bazajya bategereza ko itariki yo kwibuka igera ngo ari bwo bajya gutera inkunga abarokotse, ahubwo bigomba kuba umuco wo gufasha abarokotse Jenoside batishoboye.

Yagize ati “Aho mukorera kuki mutareba abana bahari badafite ubushobozi bwo kwiga mukaba mwabafasha bakiga, abakecuru bahari mukabafasha?”

Nkurunziza Jean Didier, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugina, avuga ko abacitse ku icumu muri uyu Murenge bafite ibibazo bikomeye, abenshi muri bo bakaba barimo abakecuru n’inshike. Avuga ko babashakiye abantu babasuhuza bakabegera buri munsi, kandi ngo buri munsi hari litiro y’amata bagenera aba bakecuru bameze nabi.

Amasanduku yakorewe etajere z'ibyuma

Gusa kuba muri uyu Murenge hakiri ikibazo cy’abantu bafite amazu yubatswe kera akaba yabagwira, Nkurunziza avuga ko amafaranga yo gusana aya mazu ataraboneka, mu gihe ngo bategereje ko Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ibafasha muri iki gikorwa, ngo ntibazabitegereza ahubwo muri Nyakanga na Kanama uyu mwaka bagiye gufasha abarokotse Jenoside bafite amazu yenda kubagwira agasanwa, ejo ngo hatazagira uwarokotse Jenoside uhasiga ubuzima.

Urwibutso rwa Mugina rushyinguwemo imibiri irenga ibihumbi 36, mu gihe mu Murenge wose utuwe n’abaturage ibihumbi 38, ibi ngo byatewe na Jenoside ikomeye yahitanye abatari bake muri uyu murenge n’abari baturutse ahandi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages