00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amajyepfo: Abacukuzi b’amabuye y’agaciro batumwe kurwanya abanduza Nyabarongo

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 3 August 2015 saa 08:37
Yasuwe :

Abagize Komite shya y’abacukra amabuye y’agaciro mu Ntara y’amajyepfo basabwe gukemura bimwe mu bibazo bigaragara muri uyu mwuga birimo n’ikibazo cy’abangiza umugezi wa Nyabarongo.

Ibi abagize iyi Komite nshya y’abacukuzi b’amabuye y’agaciro uko ari Icyenda babisabwe ku wa Gatanu tariki ya 31 Nyakanga 2015, nyuma yo gutorerwa gusimbua komite yari icyuye.

Kayihura Juvenal umukozi muri Minisiteri y’umutungo kamere, ushinzwe ubugenzuzi bwa mine mu Ntara y’Amajyepfo, yasabye iyi komite shya gushyira imbaraga mu kurengera ibidukikije birimo n’umugezi Nyabarongo nyuma y’aho bigaragariye ko hari bamwe mu bacukura amabuye y’agaciro igitaka bakuyemo bakakimena mu migezi ndetse no ruzi rwa Nyabarongo.

Yagize ati “umuntu wese afite inshingano zo kurengera ibidukikije, hari hakwiye gushyirwaho uburyo bwiza aho gufata ubutaka bakoresheje bacukura amabuye ngo babushyire mu migezi cyangwa muri Nyabarongo kandi bagakora bafite ibikoresho byabugenewe nk’imyenda y’akazi, ingofero n’ibindi bikoresho mu rwego rwo kwirinda ibyago”.

Abatowe bari kumwe n'abakoresheje amatora

Yanabagaragarije ko bagomba gukorera ku gihe ashingiye ku rugero rw’uko ayo matora yateganywaga gukorwa saa Tatu z’amanywa agatangira hafi saa Sita zuzuye bitewe n’uko benshi mu bagombaga kuyitabira baje batinze.

Rugamba Robert, wongeye guturerwa kuba umuyobozi mukuru wa Komite y’abacukura abamubuye y’agaciro mu Ntara y’amajyepfo, yemeza ko ikibazo cy’abangiza Nyabarongo bagiye kucyitaho uretse ko basanze umubare mwinshi w’ababikora ari abacukura nta byangobwa .

Ati “…Ni na yo mpamvu iyi komite itowe kugira ngo irebe abateza akajagari muri uyu mwuga inabikurikirane kuko usanga ababikora ahanini ari babandi banga kujya nko muri kampani ya kanana bakumva iyo bacukuye ku musozi batuyeho baba bakoze ubushakashatsi mu gihe batabuherewe n’uruhusa”.

Ku bijyanye n’amashyirahamye y’abacukuraamabuye y’agaciro nta bikoresho byabugenewe bafite, uyu muyobozi yagaragaje ko mu Ntara y’Amajyepfo bidakunze kugaragara dore ko no mu Myaka itatu ishize hafuye umuntu umwe hakomereka abagera ku 10 gusa muri iyi Ntara.

Mu bantu Icyenda batowe hakaba harimo ‘Perezida na Perezida wungirije, umunyamabanga,Umubitsi, abajyanama batatu n’abagenzuzi babiri ndetse bakaba bafite akazi gakomeye kuko iyi Ntara y’amajyepfo ikungahaye ku mabuye y’agaciro bitewe n’uko mu Turere Umunani twose tuyigize tuyagaragaramo.

Kayihura Juvenal umukozi wa Minisiteri y’umutungo kamere ushinzwe ubugenzuzi bwa mine mu Ntara y’Amajyepo
Rugamba Robert wongeye guturerwa kuba umuyobozi mukuru wa Komite y’abacukura abamubuye y’agaciro mu Ntara y’amajyepfo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages