00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abacungagereza 41 barangije Kaminuza barimo abakobwa 5, binjijwe mu mwuga

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 2 April 2014 saa 06:56
Yasuwe :

Abacungagereza 41 basoje amasomo y’ikarishyabwenge yiyongera ku masomo ya gisirikare n’ubugenzacyaha. Aba bacungagereza barimo abakobwa batanu, biteguye kugira impinduka mu kazi biturutse ku masomo bahawe. Ariko kandi barasabwa gukorana umurava n’ubushishozi, kugira ubunyangamugayo no kubera indorerwamo bagenzi babo bagiye gusanga mu kazi.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Mata 2014, muri Gereza ya Rwamagana iri mu kagari ka Karitutu, Umurenge wa Muhazi, Akarere ka Rwamagana mu ntara (…)

Abacungagereza 41 basoje amasomo y’ikarishyabwenge yiyongera ku masomo ya gisirikare n’ubugenzacyaha. Aba bacungagereza barimo abakobwa batanu, biteguye kugira impinduka mu kazi biturutse ku masomo bahawe. Ariko kandi barasabwa gukorana umurava n’ubushishozi, kugira ubunyangamugayo no kubera indorerwamo bagenzi babo bagiye gusanga mu kazi.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Mata 2014, muri Gereza ya Rwamagana iri mu kagari ka Karitutu, Umurenge wa Muhazi, Akarere ka Rwamagana mu ntara y’Iburasirazuba, abacungagereza 41 bose barangije Kaminuza n’amasomo ya Gisirikare n’Ubugenzacyaha, bahawe uburenganzira bwo gutangira imirimo bahamagariwe.

Komiseri Mukuru w’Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa, Paul Rwarakabije, atangaza ko amasomo y’inyongera ajyanye n’umwuga wo kugorora bahawe, azabafasha kunoza inshingano bahamagariwe.

CG Paul Rwarakabije agira ati “Hari impinduka tubatezeho kuko aba bose barangije Kaminuza mu byiciro binyuranye kandi bafite ubumenyi bunyuranye. Baje hano barangije amasomo ya gisirikare n’ubugenzacyaha. Amasomo ajyanye n’umutekano barayazi, ajyanye no kuyobora abantu nay o barayazi. Tubahaye impamba yo kumenya uko amagereze n’ingando bikora.”

CG Paul Rwarakabije akomeza atangaza ko amasomo y’ikarishyabwenge adahabwa abacungagereza bashya binjiye mu mwuga gusa, agomba guhabwa n’abandi bakozi b’ikigo bose.

Asaba abacungagereza bashya gukorana umurava, ubushishozi n’ubunyangamugayo kandi bakazabera indorerwamo bagenzi babo basanze mu kazi. Biteze ko aba bacungagereza amasomo bahawe azafasha RCS kogorora ibitotsi biri hirya no hino mu kazi. Abahawe aya mahugurwa y’uru rwego bari mu cyiciro cya gatatu.

AIP Lilian Uwingabire, umwe muri abo bacungagereza basoje amasomo y’ikarishyabwenge, atangaza ko amaso ye yafungutse ariko ni akazi katoroshye. Agira ati “Mbere nari umusiviri ariko aya masomo amfunguye amaso. Amasomo twize ni ayo kutwubaka no kutwereka inzira tugomba gukurikira. Akazi ko kugorora si akazi koroshye kuko gufasha umufungwa atari ikintu cyoroshye, icyangombwa ni ukubijyanamo umutima ukunze akazi kandi ukiyoroshya.»

Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa rumaze hafi imyaka igera kuri itatu. Inshingano zarwo zirimo Kugorora, Ubutabera, Ubumenyi n’Umusaruro. Uru rwego ruracyafite imbagamizi y’uko umubare w’abacungagereza ukiri muto ugereranyije n’uw’imfungwa n’abagororwa bashinzwe, kuko umwe usanga akora akazi kagombye gukorwa n’abantu batatu.

Mu mwaka ushize muri Gereza ya Huye n’iya Nyarugenge abagororwa n’umucungagereza umwe baratorotse, bose baburirwa irengero.

CG Paul Rwarakabije na DCG Mary Gahonzire
Amasomo bahawe azabafashe kunoza inshingano bahamagariwe
Abasoje amasomo y'ikarishyabwenge bashimiwe
CG Rwarakabije yabanje asuhuza aba Ofisiye b'abacungagereza bagiye mu kazi
Aba ofisiye b'Abacungagereza binjijwe mu kazi bari babukereye
Bari babukereye

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages