Ibi babisabwe kuri uyu wa 12 Ukuboza 2021 na Komiseri Mukuru wa RCS, CG Juvénal Marizamunda ubwo yasozaga amahugurwa y’icyumweru n’andi y’amezi ane yahawe abacungagereza bo mu byiciro bitandukanye.
Abarangije ay’icyumweru ni 25 bahabwaga amasomo ku burenganzira bwa muntu n’ikigo mpuzamahanga gitanga ubufasha mu by’amategeko kinayigisha, Raoul Wallenberg Institute ku bufatanye n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC.
Hari kandi n’abandi 61 barangije ay’amezi ane yari agamije kongera ubumenyi bugendanye n’inshingano za RCS, barimo abato 31 babarizwa mu cyiciro cya NCO (Non-Commissioned Officers) ndetse n’abandi bakuru 30 b’aba-Ofisiye bafite ipeti kugeza ku rya senior superintendent.
CG Marizamunda yavuze ko aya mahugurwa agamije kunoza neza akazi ku Rwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa bigendanye n’igihe, aho yasabye abayarangije kuba inyangamugayo, abanyamwuga kandi bakarangwa n’ikinyabupfura.
Yakomeje agira ati “Icyo tubasaba ni ukugira ngo bagende barusheho kubahiriza uburenganzira bw’abo bashinzwe kugorora ariko noneho n’ubumenyi bavanye hano bagende babusangire n’abasigaye batagize amahirwe yo kuza gukora aya mahugurwa.”
Uwari uhagarariye itsinda ry’abatoza, Leonard Onyonyi, yavuze ko batanze amahugurwa mu rwego rwo gufasha ibihugu bibarizwa mu Karere gukurikiza amategeko mpuzamahanga mu kugorora abahamwe n’ibyaha ndetse bagakatirwa n’inkiko.
Yongeyeho ati “Impamvu twigisha uburenganzira bwa muntu ku bacungagereza ni uko gucunga imfungwa n’abagororwa atari ukubahana ahubwo ari ukubagorora kandi bigakorwa mu buryo bwuhahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu.”
Umwe mu bahawe aya mahugurwa, SSP Geneviève Niyomufasha, yavuze ko amasomo bahawe bagiye kuyashyira mu bikorwa bongera imbaraga mu byo bakora kandi kinyamwuga.
Ati “Ni amasomo agiye guhindura uko twakoraga, urugero twize isomo ryo gushyira abagororwa mu byiciro, aho bikorwa bishingiye ku bihano bakatiwe, abagiye kurangiza ibihano, abafite imyitwarire idasanzwe n’abandi. Ibi bituma ubasha kubagorora ushingiye ku cyo buri wese akeneye.”
Aya mahugurwa biteganyijwe ko azajya atangwa mu byiciro ku bacungagereza batandukanye, ndetse itsinda ryatanze amasomo ryasabye ko hategurwa amahugurwa ku bazajya batoza abandi kugira ngo aya masomo agere kuri benshi mu gihe gito.
Kugeza ubu mu Rwanda habarizwa abacungagereza 2.120.
Amafoto: Djasiri Shumbusho



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!