00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abacungamutungo b’umwuga 104 basabwe kurenga amateka ya ’Koramontabure’

Yanditswe na

Jean Pierre Mazimpaka

Kuya 27 September 2014 saa 05:42
Yasuwe :

Mu muhango wo gushimira abacungamutungo bahawe impamyabumenyi n’ikigo iCPAR, ku mugoroba wo kuri uyu wa 26 Nzeri 2014, Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Biraro Obadiah yasabye abacungamutungo kurenga amateka ya ‘Koramontabure’ bagacunga umutungo wa rubanda neza kuko ari byo bizafasha u Rwanda kugera ku cyerekezo rwihaye.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere umwuga w’ibaruramari mu Rwanda (iCPAR) gikomeje gutanga umusanzu ufatika mu guteza imbere ibaruramari nk’ishingiro ryo (…)

Mu muhango wo gushimira abacungamutungo bahawe impamyabumenyi n’ikigo iCPAR, ku mugoroba wo kuri uyu wa 26 Nzeri 2014, Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Biraro Obadiah yasabye abacungamutungo kurenga amateka ya ‘Koramontabure’ bagacunga umutungo wa rubanda neza kuko ari byo bizafasha u Rwanda kugera ku cyerekezo rwihaye.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere umwuga w’ibaruramari mu Rwanda (iCPAR) gikomeje gutanga umusanzu ufatika mu guteza imbere ibaruramari nk’ishingiro ryo kwihutisha iterambere. Buri mwaka gitanga ibizamini by’ibaruramari inshuro 2.

Ku nshuro ya kabiri iCPAR yashimiye abacungamutungo batsinze ibizami ubu bari ku rwego rw’abanyamwuga (Certified Public Accountant; CPA) bagera ku 104. Hashimiwe kandi n’ibigo 7 byitabiriye amarushanwa ya ‘FireAwards’, amarushanwa abera I Nairobi muri Kenya agatanga ibihembo ku bigo byakoze neza ibaruramari kurusha ibindi.

Peace Uwase yatanze impamyabushobozi ku bacungamutungo

Abacungamutungo 31 bahize abandi bahembwe by’umwihariko, bahabwa ibihembo birimo mudasobwa zigendanwa, telefoni zigezweho n’ibindi.

Umunyamabanga Mukuru wa iCPAR, John Munga avuga ko ibi bigaragaza ko bari kugenda bagera ku ntego biyemeje. Yavuze ko uyu ari umusanzu ukomeye ku icungamutungo n’iterambere ry’igihugu. Munga agaragaza ko intambwe imaze guterwa ari nini kuko abacungamutungo b’Abanyarwanda babigize umwuga bamaze kugera ku kigero kiri hejuru ya 25% ku ijana mu gihe mu 2010 batarengaga 10%. Ngo abarangije ubu bafite ubushobozi bwo gukemura ibibazo byagaragaraga mu gucunga umutungo mu bigo bitandukanye.

John Munga yagize ati “Abarangije bafite ubushobozi bwo gucunga neza umutungo no guteza imbere icungamutungo. Intego yacu ni ugukomeza kubaka ubunyamwuga mu gucunga neza umutungo wa rubanda.”

Yakomeje avuga ko iCPAR yifuza gutanga umusanzu mu kugera ku cyerekezo 2020 binyuze mu kurwanya ruswa mu icungamutungo. Ibi ngo bizafasha no gukemura ikibazo cy’abahombya imari ya Leta ngo kuko akenshi biterwa n’ubumenyi buke bw’abacungamutungo.

Ibi nibyo byashimangiwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Biraro Obadiah wagaragaje ko igihugu kirusha ibindi abacungamutungo benshi kandi bakora akazi kabo neza gitera imbere kuruta ibindi byose.

Ati “Uwo ari we wese ukurusha abacungamutungo, akurusha iterambere. Iyo udashobora kubara ntabwo ushobora gutera imbere”.

Yagaragaje ko igihugu gifite abacungamutungo benshi kandi bakora akazi kabo neza kirushaho kugirirwa icyizere n’abashoramari. Ibi ngo binakuraho ibihombo bya hato na hato biterwa no gucunga nabi imari.

Obadiah Biraro yasabye ko gahunda ya Koramontabure yacika burundu

Biraro agaragaza ko igikenewe atari urupapuro abacungamutungo bahabwa, ati “Ese ukora ute ibyo ugomba gukora?” Abaza iki kibazo yagaragaje amwe mu mateka yaranze icungamutungo aho mu Rwanda higeze kubaho abacungamutungo bahimbwaga amazina n’abaturage kubera ubucabiranya bakoraga.

“Muribuka abo bitaga ba ‘koramontabure’, koramontabure bivuze mu by’ukuri kutagira icyo ugenzura. Ese murumva abo baratezaga imbere icungamutungo?”

Yavuze ko aba atari bo bacungamutungo igihugu gikeneye ubu. Yasabye abacungamutungo gukora akazi kabo neza kuko ari byo bizafasha u Rwanda gukomeza umuvuduko w’iterambere ndetse rukagera ku ntego zarwo.

Yibukije aba bacungamutungo ko ubu bategerejwe n’abaturage ngo bacunge imitungo yabo mu bigo bitandukanye nka “Umurenge SACCO”. Icyo bagomba kumenya ni uko kuzuza inshigano zabo ari ryo shingiro ry’iterambere kandi ko igihe bazaba babikora nabi abaturage bazabimenya.

Kuri ubu abacungamutungo bo mu bigo bya Leta n’ibyigenga bishyurirwa amafaranga yo gukora ibizami by’ibaruramari bitegurwa na iCPAR. Abanyeshuri biga muri Kaminuza nabo bahabwa ibi bizami ku buntu kuko bishyurirwa na Leta, abantu ku giti cyabo nabo bashobora kwiyandikisha bagakora ibyo bizamini.

Bamwe mu bacungamutungo bahawe impamyabushobozi zabo babwiye IGIHE ko mbere y’uko iki kigo gitangira gutanga ibizami, wasangaga bakora uyu murimo mu buryo butari ubunyamwuga. Ibi ngo byatumaga bashobora gukora amakosa menshi mu icungamutungo nyarama bamwe batazi ko ari amakosa. Kimwe mu byo usanga bahurizaho ni ukugira ubumenyi ku mahame mpuzamahanga y’icungamutungo.

Bishimira ko uwakoze ibi bizamini bya iCPAR aba ashobora guhabwa akazi no mu bindi bihugu kuko impamyabumenyi bahabwa ziba ziri ku rwego mpuzamahanga. Kubona izo mpamyabumenyi kandi bizera ko bizatuma bagirirwa icyizere n’abashoramari baza mu Rwanda aho kuza bizaniye abacungamutungo.

iCPAR imaze imyaka 6 yemerewe gutanga impamyabumenyi z’icungamutungo wa Leta (Public Accountant). Kuri ubu iCPAR ikorana n’ibigo nka CBE, KIM, CBS mu gutanga amasomo y’ibaruramari mbere y’uko itanga ibizami. Mu rwego rwo guteza imbere urwego iki kigo kiriho mu gutegura ibizami, iCPAR kuri ubu ikorana n’ishyirahamwe mpuzamahanga ry’abacungamutungo (International Federation of Accontants; IFAC) ndetse bakaba bari gutanga amasomo yo ku rwego mpuzamahanga mu icungamutungo (International Accounting Education Standards; “IESs”.

Bishimiye guhabwa impamyabushobozi za iCPAR
Umunyamabanga Mukuru wa iCPAR John Munga yishimira aho ikigo kigeze
Peace Uwase, Visi Perezida w'Inama y'Ubutegetsi ya iCPAR
Ibirori byizihijwe n'umuziki w'umwimerere

Foto: Faustin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages