Abacururiza mu isoko riherereye mu Murenge wa Rwezamenyo rikunze kwitwa Isoko rya Nyamirambo, barinubira kwakwa amafaranga ibihumbi bitandatu y’amahoro kuri metero kare imwe kuko ngo nta nyungu na bo babona mu bucuruzi yatuma batanga amafaranga angana atyo.
Ku wa mbere w’iki cyumweru tariki ya cyenda Ukuboza 2013 aba bacururiza mu isoko ryo mu Murenge wa Rwezamenyo ntibishyuye amafaranga y’amahoro kandi bararengeje igihe cyo kuriha amahoro bo bavuga ko ari menshi birengeje ubushobozi bwabo.
Musabemungu Marthe ucuruza muri caguwa yabwiye IGIHE ko babangamiwe bikomeye n’imisoro yongerewe kuko amafaranga ibihumbi bitandatu y’umusoro kuri metero kare ari menshi ugereranyije n’ubushobozi bw’abacururiza muri caguwa.
Musabemungu ati “Rwose nibadufashe batugabanyirize imisoro kuko amafaranga ibihumbi bitandatu kuri metero kare imwe ni menshi ugereranyije n’ubushobozi bw’abacuruza muri marato na takataka.”
Akomeza avuga ko ubu bugarijwe n’inzara ikomeye kuko guhera ku wa mbere batarongera gucuruza bitewe n’uko ibyo bacuruzaga bikiri mu masanduku babibikagamo kuko babujijwe kubisora.
Ayinkamiye Rose we yabwiye IGHE ko ababazwa n’uburyo hafatwa imyanzuro hutihuti batabigishijweho inama, mu gihe na bo baba bagomba kubanza kubimenyeshwa kugira ngo na bo batange ibitekerezo kuko nta muntu wanga gutanga imisoro .
Ati “Hashize ukwezi kumwe mbanza hano. Muri iri soko haje abantu kudupimira za metero kare bavuga ko imisoro yiyongereye, gusa icyadutunguye n’uko twashidutse baje kudusoresha mu gihe nta n’umuyobozi n’umwe waje byibuze no kubituganiriza cyangwa kutugira inama ngo byibuze natwe tugire ibitekerezo dutanga kuko nta muntu n’umwe ushobora kwanga gutanga imisoro mu gihe ifatiye igihugu runini.”
Mushimiyimana Rachel na we ucuruza muri caguwa y’imyenda y’abantu bakuru, avuga ko imisoro yazamuwe cyane ku buryo bukabije ku buryo bibabangamiye cyane.
Ati “Abayobozi nibadufashe rwose kuko inzara igiye kutwica kubera ko guhera ku wa mbere ntituracuruza kandi nubwo batabyemera rwose yarazamutse pe! Twe cyokoze badufashije tukajya dusora amafaranga ibihumbi bitatu cyangwa bibiri byaba ari byiza kuko hari n’igihe ukwezi gushira umuntu ataragurisha n’ibintu bihwanye n’iyo misoro.”
Semitari Alex, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwezamenyo we yatangarije IGIHE ko nubwo aba bacuruzi bavuga ko bacibwa amafaranga menshi y’imisoro atari imisoro ahubwo ari amafaranga y’ amahoro yiyongereye bitewe n’uko metero kare iri kubarirwa ku mafanga ibihumbi bitanu ndetse ko atari muri iryo soko gusa.
Yabigaragaje agira ati “Erega aya mafaranga si menshi gusa abaturage bavuga batya kuko benshi muri bo bari bafite ibibanza binini birimo n’imyanya badakoreramo kandi ibi ntibyabaye muri iri soko. Naho kuvuga ngo ni imisoro y’iyongereye barabeshya kuko n’amahoro yiyongereye aho kuri metero kare imwe bariha amafaranga ibihumbi bitandatu kandi ntibyakozwe muri iri soko gusa.”
Uyu muyobozi akomeza avuga ko inama yumva yagira aba bacuruzi ari uko bafata metero kare zingana n’ibicuruzwa bafite bakaba ari zo bariha maze umwanya w’undi usigaye ukajyamo abandi baturage bifuza gucuruza.
Icyakora aba bacuruzi bavuga ko bafashijwe aya mahoro cyangwa imisoro nk’uko bo babyita igashyirwa ku mafaranga ibihumbi bitatu byabafasha cyane ugereranyije n’uburyo ubucuruzi bwifashe muri iryo soko.



















TANGA IGITEKEREZO