00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abacururiza mu isoko rya Muhima barinubira kwimurwa shishi itabona

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 17 October 2014 saa 06:04
Yasuwe :

Abacuruzi bagera ku 1334 bacururizaga mu isoko riherereye mu murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge barinubira uburyo barivanywemo bakimurirwa mu isoko rya Biryogo badategujwe.
Aba bacuruzi bibumbiye muri Koperative yitwa COCOMANYA bavuga ko bari barahawe itariki ya 8 Ugushyingo ngo babe baramaze kuva muri iri soko ricururizwamo imyenda bitewe n’uko rigiye kubakwa bigendanye n’icyerekezo.
Ariko bamwe muri bo batangarije IGIHE ko batunguwe n’itangazo basanze ku marembo y’isoko (…)

Abacuruzi bagera ku 1334 bacururizaga mu isoko riherereye mu murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge barinubira uburyo barivanywemo bakimurirwa mu isoko rya Biryogo badategujwe.

Aba bacuruzi bibumbiye muri Koperative yitwa COCOMANYA bavuga ko bari barahawe itariki ya 8 Ugushyingo ngo babe baramaze kuva muri iri soko ricururizwamo imyenda bitewe n’uko rigiye kubakwa bigendanye n’icyerekezo.

Ariko bamwe muri bo batangarije IGIHE ko batunguwe n’itangazo basanze ku marembo y’isoko ribategeka kuba bazinze utwabo bakimukira mu rya Biryogo bitarenze ku wa 16 Ukwakira.

Bakundukize Samson avuga ko n’ubundi biteguraga kwimuka ariko bagatungurwa n’ihindagurika ry’itariki ntarengwa badasobanuriwe impamvu yaryo.

Ati ” Rwose twari tuzi ko turi hafi kwimuka ariko ntabwo twakekaga ko biba none bitewe n’uko twigeze kubona u rwandiko ruriho umukono w’umuyobozi w’umujyi atumenyesha ko abacuruzi twese ko tuzaba twimutse mbere yo ku 8 Ugushyingo ariko babihinduye kubw’impamvu tutazi.”

“ Nta mucuruzi utazi ko agomba kwimuka kuko twabwiwe ko tugomba gutanga iki kibanza kigakorerwamo inyubako zahateguriwe ariko urabona ko dutunguwe n’uburyo bahinduye icyemezo.”

Aba bacuruzi bavuga ko bagiye kugwa mu gihombo gikomeye kubera kwimurwa shishi itabona. Bizimungu Ephrem avuga ko badashobora kuva mu isoko rya Muhima ibicuruzwa byabo bikirimo kuko batinya ko abajura babyiba.

Yagize ati “ Ubu ikibazo kitwugarije n’uko turi gukurwa aha hantu tutaratunganya ibibanza byacu kandi impamvu tutari gupfa kuhava n’uko hakirimo ibicuruzwa byacu ku buryo tubiretse byakwibwa. ”

Asaba ko bakongererwa iminsi bakisuganya bakabona kwimuka nta nkomyi.

Ati “ Badufasha bakatwongerera iminsi byibuze tukazaba twaravuyemo ku itariki ya 8 nk’uko bari barabitumenyesheje kuko muri iki gihe twahawe tuba turi gushakisha amafaranga azadufasha mu kwimuka no kuriha inama z’ibimina twabagamo”.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu, Nizeyimana Alphonse, ahakana ko bigeze bandikira aba bacuruzi babategeka kwimuka kuri iyi tariki akavugwa ko bikwiye kubazwa akarere ka Nyarugenge.

IGIHE yagerageje guhamagara umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge ngo agire icyo ibivugaho ntibyashoboka .

Aba bacuruzi bimuriwe mu isoko rya Biryogo bavuga ko bafite imbongamizi z’uko isoko bimuriwemo ari rito ugereranije n’u`bwinshi bwabo.

Uretse kuba hari abari kwimukira mu isoko rya Biryogo hari n’abari kwimukira mu isoko ryo mu Gakiriro ko Gisozi mu karere ka Gasabo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages