Iryo soko ryuzuye mu 2020 mu Murenge wa Gasaka mu mushinga ugamije guteza imbere Akarere ka Nyamagabe mu bijyanye n’ibikorwa remezo, ryatwaye miliyari 1.5 Frw.
Rigizwe n’inyubako eshatu zigerekeranye harimo ibice bitandukanye byagenewe ubucuruzi nk’ahacururizwa imyenda, inkweto, ibiribwa n’ibindi.
Umwe mu bacuruzi witwa Mukamana Esperance avuga ko bafite ikibazo cy’ibiciro by’ubukode bihanitse ku buryo mu myanya 390 rifite ikorerwamo ari 198 gusa.
Yagize ati “Ibiciro by’ubukode rwiyemezamirimo yashyizeho birahanitse cyane ku buryo abacuruzi imyanya dukoreramo ni mike ugereranyije n’imyanya yose iri mu isoko.”
Bamwe mu bahakorera bavuga ko umuryango ukodeshwa hagati y’ibihumbi 120 Frw na 170 Frw bitewe n’aho uherereye, igiciro bavuga kibabangamiye.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’ubukungu, Habimana Thaddé, avuga ko icyo kibazo batangiye kugikurikirana kugira ngo gikemuke.
Yavuze ko icyo kibazo gikomoka ku ideni abubatse isoko bafite muri Banki Nyarwanda Itsura Amajyambere (BRD) kuko bazamuye ibiciro by’ubukode kugira ngo babashe kwishyura.
Ati “Uburyo turimo tugikemuramo twongereye abanyamigabane kugira ngo bongere imigabane ariko n’abasanzwemo bongera nabo imigabane bari bafite. Umugane umwe ni miliyoni 5 Frw hari abongereyemo imigabane ibiri ndetse n’itatu kugeza ubungubu.”
Yakomeje avuga ko kugeza ubu bamaze kubona amafaranga arenga miliyoni 80 Frw ndetse n’akarere nk’abanyamigabane bazongeramo miliyoni 100 Frw.
Amafaranga ari gushakishwa bitarenze muri uku kwezi kwa Nzeri 2022 kugira ngo icyo kibazo cy’ideni gikemuke, yose hamwe ni miliyoni 263 Frw.
Kwishyura ideni rya BRD nibimara gukemuka bateganya kugabanya ibiciro by’ubukode bw’ibibanza kugira ngo abacuruzi babashe gukodesha bitabagoye.
Mu kubaka iryo soko Akarere ka Nyamagabe kashyizemo Miliyoni 100 Frw andi ashyirwamo n’abandi byanyamigabane.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!