00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abacuruza ibiyobyabwenge ni abarozi – Mgr Birindabagabo

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 1 October 2018 saa 07:48
Yasuwe :

Umuyobozi w’Abangilikani muri Diyosezi ya Gahini akaba n’umuyobozi w’akanama gashinzwe kurwanya ibiyobyabwenge mu madini n’amatorero ku rwego rw’Igihugu, Musenyeri Birindabagabo Alexis, yabwiye abaturage ko badakwiye kurwanya ibiyobyabwenge gusa ahubwo ko bakwiye kubirandurana n’imizi yabyo mu gihugu.

Yabigarutseho kuri iki Cyumweru mu Murenge wa Karama mu Karere ka Nyagatare, mu bukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge.

Ni igikorwa cyahujwe no gutwika ibiyobyabwenge bifite agaciro ka miliyoni 9 360 000Frw, byafashwe mu kwezi kumwe. Birimo kanyanga, urumogi, zebra n’ibindi, byagiye bifatwa byinjijwe mu gihugu mu buryo butemewe.

Yagize ati “Ntabwo dukwiye kurwanya ibiyobyabwenge gusa ahubwo dukwiye kubirandurana n’imizi yabyo tukabyamagana cyane kuko nubwo wowe mukristo utabinywa, ariko umwana wawe yabinywa cyangwa umuturanyi wawe yabinywa.”

“Nabinywa rero nawe ingaruka zizakugeraho ntabwo zizagusiga. Dukwiye kubirandura aho dutuye kandi tugafatanya na polisi kumenya n’abagira uruhare mu kubizana hano, tukabatanga bagafungwa kuko ni abarozi nta cyiza batuzanira uretse kutwangiriza abana n’abaturanyi.”

Musenyeri Birindabagabo kandi yasabye abakiristu bitabiriye iki gikorwa gutanga amakuru y’ahari ibiyobyabwenge kugira ngo Polisi ibifate bitarinjira mu baturage ngo bibangize.

Ati “Njye mbona nk’abanyamadini n’imiryango itegamiye kuri leta nidukomeza gufatanya na Polisi tuzageraho tukabirandura kuko abanyamadini nibafata akanya bakigisha ububi bw’ibiyobyabwenge, abakiristu bakaba imboni nziza aho batuye na Polisi igakomeza gushyiramo imbaraga, bamwe babinywa n’ababizana bazageraho bacike intege babireke.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama, Ngoga John, yavuze ko bishimiye uruhare rw’amadini mu kurwanya ibiyobyabwenge.

Ati “Ndakeka nidukomeza gufatanya, ababizana tuzabarwanya kuko bazajya bajya gusenga basange inyigisho ni ukurwanya ibiyobyabwenge nibagaruka basange natwe turi kubivuga, nibikomeza ndizera bizaduha umusaruro.”

Muri uyu murenge buri kwezi hatwikwa ibiyobyabwenge bifite agaciro karenga miliyoni, abaturage bakavuga ko biva muri Uganda kuko ari hafi y’umupaka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages