Kuri wa Gatatu tariki ya 19 Mata 2023, Guverinoma y’u Rwanda yakuyeho umusoro ku nyongeragaciro ku ifu y’ibigori n’umuceli, ishyiraho ibiciro ntarengwa byabyo hamwe n’iby’ibirayi, nyuma y’uko byari bikomeje gutumbagira ku masoko hirya no hino mu gihugu.
Mu biciro bishya byashyizweho, ikilo cya kawunga ntikigomba kurenga 800 Frw, ikigo cy’umuceli wa kigori ni 820 Frw, umuceri w’intete ndende 850 Frw naho basomati ni 1455 Frw mu gihe ikilo cy’ibirayi bya kinigi kitagomba kurenza 460 Frw.
Ibi biciro byaribivuye ku 1200 Frw ku kilo cya Kawunga, umuceri mugufi wari 1500Frw naho umuceri muremure wari ugeze ku 2000 Frw ku kilo.
Nyuma y’uko ibi biciro bishyizweho, abacuruzi hirya no hino ntabwo bahise bahindura ibyari bisanzwe kuko bamwe bavugaga ko baranguye bahenzwe bityo ko bari bakwiye guhabwa iminsi mike yo kubicuruza.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Mata 2023 nibwo itsinda riturutse muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, ikigo gishinzwe uburenganzira bw’umuguzi n’ihiganwa mu bacuruzi ndetse na Polisi y’Igihugu bakoze ubugenzuzi ku bijyanye n’uko ibi biciro bishya biri kubahirizwa ku masoko.
Mu butumwa bwanyujije ku rukuta rwa Twitter, MINICOM yerekanye ko hari abacuruzi bamaze gushyira mu bikorwa gahunda y’ibi biciro nubwo hari abandi batarabishyiraho aho abatahuwe 20 baciwe amande.
Bukomeza bugira buti “Abacuruzi 20 baciwe amande kubera kutubahiriza ibiciro ntarengwa byashyizweho ku muceri, ibirayi n’ifu y’ibigori (Kawunga) cyangwa kudashyira ahagaragara ibiciro by’ibicuruzwa nk’uko bigenwa n’itegeko.”
Hashimiwe abacuruzi bamaze gushyira mu bikorwa iki cyemezo ndetse Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda igomba gukomeza ubugenzuzi mu masoko yihanangiriza abakinangiye.
Ati “Ubugenzuzi buzakomeza hirya no hino mu gihugu. Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda irashimira abacuruzi batangiye gushyira mu bikorwa ibiciro byagenwe, ikanasaba abakinangiye kubikurikiza mbere y’uko bafatwa ngo babihanirwe.”
Amakuru avuga ko amande aba bacuruzi baciwe ari hagati y’ibihumbi 20 Frw na 100 Frw bitewe ahanini n’ikosa ryakozwe ndetse n’icyiciro cy’umucuruzi abarizwamo.
Abacuruzi benshi bagaragaje ko hari abari baramaze kurangura ibicuruzwa ku giciro kiri hejuru y’icyo bari gusabwa gucururizaho uyu munsi, ikaba intandaro yo kuba batarashyira mu bikorwa icyemezo cya Minicom.
Kuri iyi ngingo ariko Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro RRA, kigaragaza ko abacuruzi bakwiye gushyira ku biciro bisanzwe hanyuma bakazasubizwa umusoro ku nyungu bishyuye aho gukomeza kwinangira.
Ikindi abacuruzi b’umuceri n’ibirayi bagaragaza ko kuba ibiciro byagabanyijwe byagakwiye kujyana no kwiyongera ku musaruro mu gihe nyamara kuri ubu uboneka ari muke.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!