Urubanza abacuruzi bibumbiye muri Koperative Twubake Nyabugobo baregamo akarere ka Nyarugege rwaburanishijwe kuri uyu wa kane, bagashinja kubateza igihombo nkana, bityo basaba urukiko ko kakwishyura igihombo cyose kandi bagasubizwa uburenganzira kabambuye.
Aba bacuruzi barega akarere ka Nyarugenge nyuma y’uko kabambuye inzu y’ubucuruzi biyubakiye muri gare ya Nyabugogo, kabashinja kuyikodesha ku mafaranga make atajyanye n’igihe.
Abacuruzi 24 bashyikirije aka Karere ubutabera bagashinja kaurenga ku masezerano bagiranye mbere yo kubaka iyi nzu, kakayifunga ku mpamvu bavuga ko zitumvikana.
Mu rubanza rwaburanishirijwe mu rukiko rukuru rwa Nyarugenge, Me Bugabo Laurent uburanira aba bacuruzi bose yabwiye urukiko ko abakiriya be batunguwe n’icyemezo akarere kafashe cyo gufunga inyubako yabatezaga imbere, ikanatanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu.
Me Bugabo yavuze ko babanje kugoragoza Akarere ngo bumvikane ntikabiha agaciro, ndetse nk’uko ingingo ya 10 y’amasezerano yabo iteganya kwiyambaza umuhuza igihe hari ibitumvikanweho, aba bacuruzi biyambaje Minisitiri ufite ubucuruzi mu nshingano ndetse na Visi Meya w’umujyi wa Kigali ushinzwe ubukungu ngo iki kibazo kivugutirwe umuti, ariko Akarere ka Nyarugenge kabitera utwatsi.
Uyu mwunganizi mu mategeko yakomeje abwira urukiko ko ikibabaje ari uko Akarere kafunze imiryango y’ubucuruzi kagiye kongera ibiciro by’ubukode kuko ibiriho biri hasi cyane, nyamara ngo mu mezi asaga umunani bahafunze bashatse abakiriya barababura.
Me Bugabo yagaragarije urukiko ko muri aya mezi hafi icyenda abacuruzi bambuwe inzu, imiryango 12 yabuze abakiriya bitewe n’uko bashyizeho ibiciro bihenze ku buryo bukabije kandi ngo na bake babashije kuhakodesha baherutse kwandikira akarere basaba ko ibiciro by’ubukode byagabanwa.
Amakuru atangwa n’aba bacuruzi avuga ko ibiciro bo bakodeshaga byikumbye hafi inshuro 3 ku buryo ngo inzu yakodeshwaga ibihumbi 150 akarere kayishyize ku bihumbi 450, naho iyari kuri 350 ubu irakodeshwa ibihimbi 850 y’u Rwanda.
Me Bugabo Laurent yasabye ko abakiriya be bari banitabiriye uru rubanza basubizwa uburenganzira bwose bambuwe ku nzu yabo bubatse mu 1999, Akarere kakishyura igihombo cy’amezi 9 imiryango 12 y’iyi nzu idakora ndetse no gutanga ibyo batakaje mu rubanza byose.
Me Felix Ntaganda waburaniraga Akarere ka Nyarugenge yasabye urukiko gutesha agaciro ubusabe bw’aba bacuruzi, avuga ko mu masezerano bagiranye nabo mu ngingo ya 11, biteganyijwe ko aya masezerano ashobora guhinduka ku mpamvu z’inyungu rusange.
Me Ntaganda yasobanuriye urukiko ko Akarere kafashe umwanzuro wo kongera ubukode bw’iyi miryango y’ubucuruzi kuko amafaranga aba bacuruzi bayikodeshaga atari akijyanye n’igihe kandi iyi nyubako ari kimwe mu byinjiriza Akarere amafaranga, ubukode bwongerwa gutyo mu nyungu rusange.
N’ubwo abarega bagaragazaga ko kuba Akarere karongereye ubukode kakabura abakiriya ari ikimenyetso cy’uko bakoze ibidakwiye, Me Ntaganda wunganira akarere we yabifashe nk’ingingo ikomeye igaragaza ko byakozwe mu nyungu rusange nta kindi kibyihishe inyuma, kuko iyo baza kubikora hari uwo bashaka guha iyi myanya aba yarayigiyemo.
Me Ntaganda yakomeje gushimangira ko ibyakozwe byose byakozwe mu nyungu rusange ndetse agaragaza ko nubwo haba harabaye ikosa ryaba ari iry’ubushishozi buke bw’abafashe icyemezo, gusa ku ruhande rw’abarega bagaragaza ko niyo byaba ubushishozi buke uwabukoze agomba kwirengera ingaruka zabwo.



















TANGA IGITEKEREZO