Kigali Shopping Festival Expo ni umurikagurisha rigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere guhera kuri uyu wa Kane tariki 8 Ukuboza, rikazitabirwa n’ibigo bitandukanye by’ubucuruzi.
Mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo umwaka wa 2022 ugere ku musozo, Urugaga rw’Abikorera rwatekereje uburyo bwo gufasha abaturage kwishimana mu bihe by’iminsi mikuru, begerezwa ibyo bakeneraga kugura bibatwaye umwanya.
Umuyobozi Ushinzwe Itumanaho n’Iyamamazabikorwa mu Rugaga rw’Abikorera mu Rwanda, Kabera Eric, yagaragaje ko Kigali Shopping Festival Expo yashyizweho nka bumwe mu buryo bwo kwifatanya n’Abanyarwanda mu gusoza umwaka neza.
Ati “Icyo igamije ni ukwegereza abaturage, abashaka kugura na serivisi zitandukanye ko babisanga ahantu hamwe, cyane ko turi mu bihe bya Noheli n’indi minsi mikuru ku buryo aho kugira ngo umuntu ajye guhahira ahantu hanyuranye, ahubwo ibyo akenera abe yabisanga ahantu hamwe.”
Iri murikagurisha rizamara ibyumweru bitatu. Biteganyijwe ko kwinjira ku bashaka guhaha bizaba ari ukwishyura 500 Frw.
Kigali Shopping Festival Expo ni imurikagurisha rikozwe mu buryo ikigo cyangwa iduka gishobora kuzana ibintu byose gicuruza aho rizabera, umuntu uhageze akabona ibintu byose yari kubonera kuri iryo duka nyirizina.
Urugero rwa hafi ni 2000 Supermarket yamaze kugeza ibicuruzwa byayo byose ifite aho ikorera mu Mujyi wa Kigali rwagati, ku kibuga kizaberamo iri murikagurisha i Gikondo.
Bivuze ko uwageze muri Expo azahaha nk’ibyo uri ku cyicaro cyayo yabona mu gihe bakeneye ikintu kimwe.
Ibimurikwa birimo ibikorerwa mu Rwanda, muri Afurika ndetse no hanze yayo byiganjemo ibiribwa, imyambaro n’ibindi bikunze kugurwa mu minsi mikuru.
Undi mwihariko uri muri iri murikagurisha ni uko hazaba harimo serivisi zitandukanye, cyane ko Umujyi wa Kigali witeguye kuhatangira serivisi z’ubutaka mu rwego rwo kurangiza umwaka ukemura ibibazo birebana n’ubutaka nk’ibyangombwa byo kubaka, guhererekanya ububasha bw’ubugure, icyangombwa cy’ubutaka n’ibindi.
U Rwanda rwiteze ko iri murikagurisha rizaba urubuga ruhuza abashoramari n’ibigo by’ubucuruzi bikabafasha kurushaho kumenyekanisha ibikorwa byabo no guhana amakuru arebana n’ubucuruzi.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!