00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abacuruzi bibumbiye muri MIC Ltd bongereye miliyoni 10 mu kigega “Ishema ryacu”

Yanditswe na

Rabbi Malo Umucunguzi

Kuya 8 July 2015 saa 07:51
Yasuwe :

Muhima Investment Company Limited (MIC Ltd) ihuriwemo n’abacuruzi bagera kuri 80 bacururiza muri Quartier Commercial na Matheus batanze miliyoni 10 z’Amafaranga y’u Rwanda mu kigega “Ishema Ryacu”.

Ikigega Ishema Ryacu cyatangijwe n’urugaga rw’abikorera kuwa 26 Kamena, hagamijwe gukusanya miliyari y’Amafaranga y’u Rwanda Urukiko rwa Westminster mu Bwongereza rwaciye Lt. Gen. Karenzi Karake kugira ngo arekurwe by’agateganyo.

Umuyobozi wa MIC Ltd, Mwenzangu Laurent, avuga ko agaciro n’ishema ry’abanyarwanda bigomba kuva mu byo bakora.

Yagize ati: “Muri kamere y’Abanyarwanda twihesha ishema, n’iyo bageze mu mahanga bihesha ishema. Tugomba kurwana ku ishema ry’igihugu cyacu, buri umwe agatanga inkunga uko ashoboye, n’ufite igiceri cy’ijana, igikuru si umubare w’amafaranga.”

Mwenzangu yavuze ko iki ari igikorwa kireba buri Munyarwanda wese, mu bushobozi afite bwose uko bungana.

Aba bacuruzi bagera kuri 80 bihuje nyuma y’uko inyubako bakoreragamo mu gice cy’ubucuruzi mu Mujyi wa Kigali rwagati, zari zitakijyamye n’icyerekezo cy’umujyi. Bari kubaka inzu igezweho y’ubucuruzi bazimuriramo ibikorwa byabo, ifite agaciro ka miliyari 16 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Ikigega Ishema ryacu kimaze kugeramo miliyoni zirenga 800 z’Amafaranga y’ u Rwanda.

Murekatete Collette (ugize inama y' ubutegetsi), Bitwayiki Andre (uyobora PSF mu mujyi wa Kigali na Mwenzangu Laurent uyobora MIC
Gasana Nkusi (Umujyanama muri MIC) Murekatete Collette na Mwenzangu Laurent

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages