00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abacuruzi bo muri Kigali bakora ubutaruhuka kuko bataragera iyo bajya

Yanditswe na

Emmanuel Kwizera

Kuya 2 May 2013 saa 10:04
Yasuwe :

Abikorera ku giti cyabo bavuga ko bakangukiye gukora iminsi yose irimo n’iy’ikiruhuko kuko bataragera iyo bajya. Igitera abenshi kudakora amasaha 24 ku munsi ni uko abo baha serivisi batabagana mu ijoro.
Bamwe mu bakora ubucuruzi buciriritse mu mujyi wa Kigali batangarije IGIHE ko bakangukiye gukora iminsi yose, yewe n’iy’ikiruhuko bakora.
Mukeshimana Japhet ukora mu birebana no gusohora impapuro mu mashini (Print), avuga ko ikimutera gukora ubutaruhuka, ari uko yifuza gutera imbere mu (…)

Abikorera ku giti cyabo bavuga ko bakangukiye gukora iminsi yose irimo n’iy’ikiruhuko kuko bataragera iyo bajya. Igitera abenshi kudakora amasaha 24 ku munsi ni uko abo baha serivisi batabagana mu ijoro.

Bamwe mu bakora ubucuruzi buciriritse mu mujyi wa Kigali batangarije IGIHE ko bakangukiye gukora iminsi yose, yewe n’iy’ikiruhuko bakora.

Mukeshimana Japhet ukora mu birebana no gusohora impapuro mu mashini (Print), avuga ko ikimutera gukora ubutaruhuka, ari uko yifuza gutera imbere mu bucuruzi akagura amashami no mu ntara. Ati “Ntiwaba wikorera ngo ukore nk’uko abakorera Leta bakora. Nkanjye sinatangira akazi saa moya za mugitondo ngo nkasoze saa kumi n’imwe. Sinakora kuva ku wa mbere ngo ningera ku wa gatanu mfunge imiryango. Naba ngana he koko? Ibyo bikorwa n’abakozi b’ibigo byiganjemo ibya Leta kuko bafite byinshi bishimira bagezeho.”

Mukeshimana akomeza ati “Twebwe rero turacyari mu nzira zo gushakisha ubushobozi no kuzamura ikigo cyacu, kuko tunifuza kwagura amashami hirya no hino mu gihugu”.

Nizeyimana Madudu, usanzwe acuruza imyenda y’abagore na we ashimangira ko umuntu wikorera aba asabwa gukora cyane kugira ngo arusheho gutera imbere. Aho we avuga ko akora amasaha hagati ya 14 na 17 buri munsi.

Umupfasoni Odette ucuruza amafi we avuga aramutse abonye abakiriya ashobora gukora ubutaruhuka, ariko agaragaza ko hari imbogamizi yo kutabona abakiriya ba ninjoro kandi abacuruzi baba bashaka gukora amasaha 24 kuri 24.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages