Ni ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro iheruka gufatirwa mu nama yahuje Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Alphonse Munyatwali na mugenzi we wa Kivu ya Ruguru muri RDC, Carly Nzanzu Kasivita.
Abambuka ni abacuruzi bahagarariye abandi, ku buryo bakangurirwa kwishyira hamwe kugira ngo boroherezwe kwambuka, kuko imipaka y’ubutaka yo igifunzwe.
Munyantwali yagize ati “Niba bavuga bati rimwe mu masoko twari dufite ryari hakurya, ibyo twumvikanye nk’Intara zombi akaba ari uburyo twakomeza gufasha abo bacuruzi harimo n’abatoya, birumvikana ko biza kuba igisubizo.”
Abaturiye umupaka bajyaga bambuka bakoresheje urwandiko rw’igihe gito ruzwi nka jeton cyangwa abakoreshaga indangamuntu, ntibemerewe, abakora izi ngendo barakoresha pasiporo cyangwa Laisser-Passer gusa.
Umupaka nturafungurwa
Guverineri Munyantwali yavuze ko umupaka utarafungurwa, ariko kuva wafungwa muri Werurwe mu kwirinda icyorezo cya COVID-19, impande zombi zagiye zumvikana uburyo nk’imijyi ituranye ya Goma-Rubavu yakomeza guhahirana.
Ni umupaka wari utunze abantu benshi, kuko bibarwa ko mbere wambukirwagaho n’abantu barenga ibihumbi 50 ku munsi.
Hahise hatangira gukoreshwa uburyo bwo guhahirana binyuze mu bantu bishyira hamwe, bagashaka imodoka bahuriyeho, umushoferi uyitwara n’umucuruzi uherekeje ibicuruzwa by’abandi benshi ahagarariye.
Munyantwali yakomeje ati "Uyu munsi rero nk’uko mwabibonye nicyo gikomeza, ariko ni ukugira ngo noneho nk’uko twabyumvikanye, ubu bucuruzi twagerageza kubukomeza nubwo imipaka igifunze, ariko tukagerageza ku buryo byibuze n’abacuruzi batoya batwara biriya bigare binini batangira kwishyira hamwe."
“Ntabwo ari buri muntu wese, n’agatebo, n’ibicuruzwa bikeya nk’uko byajyaga bigenda mbere, ariko nabo bakagira amahirwe yo kwishyira hamwe, kugira bakoreshe ariya magare yabo, ibicuruzwa byambuke.”
Uretse abatwaye ibicuruzwa, n’abantu bakeneye serivisi z’ibanze nabo bemerewe kwambuka umupaka.
Munyantwali ati "Hari serivisi za ngombwa umuntu atabuza umuntu, nk’abarwayi, kuvuga ngo umupaka urafunze umuntu aje arwaye akeneye kujya kwa muganga, ibyo ni ibintu biba byumvikana. Korohereza abarwayi, abaganga niba ari abaganga bavura mu bitaro bya Rubavu nk’urugero, ariko ni ukuza bakahaguma, ntabwo ari ukujya bagenda bagaruka."
"Niba ari umunyeshuri, muzi ko amashuri yatangiye, uwiga aha ukeneye kuza akajya ku ishuri rye akahaguma, akiga, bitavuze kugenda igitondo n’ikigoroba kubera ko umupaka urafunze, twumvikanye impande zombi ko twabyoroshya."
Impande zombi kandi zemeranyije guhanahana amakuru ku cyorezo cya COVID-19, no gufatanya mu gukumira abashobora kwambuka umupaka banyuze mu nzira zitemewe, mu rwego rwo kurushaho gukumira iki cyorezo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!