00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abadepite b’u Budage bagiye kubyutsa ubufasha ku bitandukanyije na FDLR

Yanditswe na

Twizeyimana Fabrice

Kuya 17 February 2015 saa 09:55
Yasuwe :

Intumwa z’Inteko Ishinga Amategeko y’u Budage zishinzwe Akarere ka Afurika y’Uburasirazuba ku wa 17 Gashyantare zasuye ikigo gifite mu nshingano gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi mu mutwe wa FDLR, bashima uburyo inkunga y’igihugu cyabo yabafashaga kwihuta mu iterambere ndetse biyemeza gukora ubuvugizi igihugu cyabo kikayisubizaho.

Ubwo bageraga i Mutobo mu karere ka Musanze aho iki kigo gikorera, bagaragarijwe uburyo abahoze mu mutwe wa FDLR bahabwa inyigisho zibafasha kubana neza n’abandi Banyarwanda, no kwihutisha iterambere kugira ngo badasigara mu rugamba rw’iterambere igihugu kirimo.

Ubusanzwe leta y’u Budage yafashaga iki kigo guha abahoze muri FDLR ubumenyi n’ubushobozi bwo kwihangira imirimo, kwiga imyuga iciriritse n’ibindi bibafasha gutera imbere.

Abadepite b'u Budage biyemeje gusaba ko igihugu cyabo kibyutsa ubufasha ku bitandukanyije na FDLR

Umuyobozi w’iki kigo Jean Sayinzoga yashimangiye akamaro kanini u Budage bwagize mu bikorwa byo kwinjiza mu buzima busanzwe abahoze muri FDLR, asaba aba badepite kubakorera ubuvugizi ubu bufasha bukabyuka.

Jean Sayinzoga yagaragaje ko nta gushidikanya abitandukanyije n’uyu mutwe urwanya leta y’u Rwanda basaga ibihumbi 10 bamaze kunyura muri iki kigo kuva cyashingwa muri 2001 bahakuye impamba ibafasha kwiteza imbere. Ati “Hari abaguze amagare, hari abubatse amazu…”.

Depite Anita Schafer waje ayoboye iri tsinda rigizwe n’abadepite barindwi, yavuze ko ubuhamya bahawe bugaragaza agaciro ntagereranwa k’inkunga y’igihugu cyabo mu gufasha abahoze mu mashyamba gusubira mu muryango nyarwanda, asezeranya iki kigo ubuvugizi bwimbitse kugira ngo uyu mushinga usubukurwe.

Yagize ati “Ibyo tuzabiganira nidusubira mu gihugu cyacu ariko ku bwanjye ndabona iyi gahunda ikwiye gukomeza. Twabonye ko uyu mushinga wari mwiza mu gufasha abitandukanyije na FDLR gusubira mu buzima busanzwe mu muryango nyarwanda.Twagize n’amahirwe yo kumva ubuhamya bw’abahoze muri FDLR bavuga ko iyi gahunda ibafasha kugira ubuzima bushya.”

Leta y’u Budage isanzwe ifitanye umubano umaze igihe kirekire n’u Rwanda. Iki gihugu gifasha u Rwanda mu bikorwa bitandukanye birimo uburezi, ubuzima, imiyoborere, iterambere n’ibindi.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages