Umushinga wo guca ikoreshwa ry’amasashi, waturutse ku gitekerezo cya Depite Hajabakiga Patricia, uhagarariye u Rwanda, umaze imyaka isaga itanu usuzumwa ndetse unagibwaho impaka n’abadepite bagize EALA.
Umunyamakuru wa RBA wakurikiranaga igikorwa cyo gutora iri tegeko cyabereye Arusha muri Tanzania yatangaje ko kuri uyu wa Kane taliki ya 01 Kamena 2017, aribwo iri tegeko ryatowe, inteko imaze guhabwa ibisobanuro ku ngaruka ziterwa n’ikoreshwa ryayo.
Depite Hajabakiga yasobanuye ko iri tegeko rigamije kurengera abaturage n’ibidukikije aho kwita gusa ku nyungu z’amafaranga n’imisoro ibihugu bimwe n’abacuruzi bakura mu ikorwa n’ikoreshwa ryayo.
Yagize ati “Ku munota wa nyuma igihe twari i Kigali muri Werurwe, itegeko ryari rigiye guhita, abacuruzi baza gusaba ko hongera gutangwa ibitekerezo byabo. Usohoye amafaranga yego, uguze amashashi, barayagurishije, batanga imisoro. Ariko iyo birangiye iyo misoro ijya he, ko birangira ije kuyakuraho kandi ntiyakureho yose. Iyo umuntu akora politiki cyangwa amategeko ntareba umuntu umwe, areba igihugu muri rusange n’inyungu nyinshi ziri mu ruhe ruhande.”
Umudepite uhagarariye Tanzania, yavuze ko hari ubundi buryo abaturage bo muri EAC bakoresha busimbura amasashi.
Yagize ati “Iyo amashashi akoreshejwe bishobora kwangiza, bikazagira ingaruka zikomeye[..]. Dukeneye guhanga udushya, Nkuko twabiboinye ubushize, dushobara gushaka ubundi buryo bwo gupfunyika cyangwa ibindi bisimbura amashashi bikorewe muri EAC.”
U Rwanda rumaze igihe kinini rutoye ndetse runashyize mu bikorwa itegeko ryo guca ikoreshwa ry’amashashi. Gusa ibindi bihugu n’ubwo nabyo bifite amategeko arebana n’ikorwa ndetse n’icuruzwa ryayo, asa n’aho atubahirizwa.
Nubwo iri tegeko ryatowe n’abadepite, ntibisobanuye ko rihita ritangira gushyirwa mu bikorwa. Biteganyijwe ko rizabanza gusinywa n’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango.



















TANGA IGITEKEREZO