Itsinda ry’abadepite bo mu gihugu cya Isiraheli bayobowe n’umukuru w’Inteko Ishinga Amategeko y’icyo gihugu cyo mu Burasirazuba bwo Hagati, Ronen Plot, bageze mu Rwanda ku cyumweru mu rugendo rw’iminsi ine rugamije gukomeza umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Muri uru ruzinduko aba badepite bazaganira n’abagize Inteko Ishinga Amategelko bo mu Rwanda ku mubano w’ibihugu byombi. Banateganya guhura na Perezida Kagame nk’uko ibiro Ntaramakuru by’Ubushinwa Xinhua bibitangaza.
Impande zombi, bazaganira ku mubano w’u Rwanda na Isiraheli, bashaka icyazamura ubufatanye mu ngeri zose binyuze muri dipolomasi.
Abadepite ba Isiraheli basuye u Rwanda nyuma y’aho ibi bihugu bisinye amasezerano y’Ubwumvikane ashyiraho imibanire yihariye hagati ya minisiteri z’ububanyi n’amahanga z’ibihugu byombi.
Umubano wa Isiraheli n’u Rwanda watangiye nyuma gato y’ubwigenge bw’u Rwanda muri Nyakanga 1962. Waje guhagarara mu Kwakira 1973 wongera kubyutswa mu Kwakira 1994.



















TANGA IGITEKEREZO