Uru ruganda ruvugwa mu mwanzuro wa 11 muri 16 yafatiwe mu nama y’igihugu y’umushyikirano yabaye mu 2015.
Ku wa 7 Gicurasi 2018, ubwo Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda n’abadepite bagize Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu basesenguraga imbanzirizamushinga y’itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta ya 2018/2019 n’imibare y’ikigereranyo cy’iya 2018/19 na 2020/21, babajije Minisitiri aho umushinga w’urwo ruganda waheze.
Perezida w’iyo komisiyo, Depite Mukayuhi Rwaka Constance, yagize ati “Dufite ikibazo cya Malariya izamuka ngira ngo murabizi. Irimo irazamuka kandi uburyo bumwe ni ukwirinda, ni ugukora uru ruganda kandi igitekerezo cyari cyaratangiye gutekerezwaho kandi ndumva no mu nama y’abayobozi bakuru cyaragarutsweho.”
Yunzemo ati “Umuntu aribaza, ni iki cyabuze, ni iki kitashoboka kugira ngo uru ruganda rukore vuba? Byaruta kuvura abarwayi kuko bavuga ko kwirinda biruta kwivuza.”
Depite Uwamariya Devota yongeyeho ati “Turi guhura cyane n’ikibazo kiduhangayikishije, ni ubuzima rusange kandi ijyana n’ingengo y’imari n’impfu z’abaturage! Muragikoraho iki mu buryo bwa vuba, ubw’igihe kiringaniye cyangwa kirekire?”
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Vincent Munyeshyaka, yasobanuye ko isoko ryo kubaka uruganda ryari ryatanzwe ariko haza kuzamo ibibazo.
Yagize ati “Uruganda rw’inzitiramubu, iri ni isoko ryatanzwe ku bufatanye bwa RDB na Minisante ndetse rinahabwa kampani. Bariya bakora imyenda bari banagaragaje uruhare mu gukemura ibibazo. Muribuka inzitiramubu zigeze kuza zitujuje ubuziranenge. Nibo bari bazisubiyemo barazitunganya, bagendeye kuri ubwo bunararibonye barahatana ariko batsinze dusanga hari amabwiriza ko umuntu ukora inzitiramibu agomba kuba yarahawe icyemezo n’ishami ry’umuryango mpuzamahanga ryita ku buzima.”
Yakomeje asobanura ko iyo yabaye imbogamizi ikomeye ku buryo basanze inzira zo kujya gusaba icyo cyemezo izatwara umwanya.
Ati “Bahise bashaka umufatanyabikorwa bakorana, ubu niho bigeze ku buryo ibyo nibikemuka barangije kumvikana bazatangira kubaka uruganda.”
Abadepite bamubajije igihe abanyarwanda bakwitega ko ruzaba rutangiye, Minisitiri ati “Nkeneye kugenzura neza, nkababwira igihe kiri cyo.”
Mu gihe uru ruganda rwazaba rutangiye gukora, rwazafasha u Rwanda kugabanya abarwara Malariya imwe mu ndwara yibasira benshi mu gihugu.
Minisiteri y’ubuzima igaragaza ko mu 2017 abagera ku 4,739,896 bivuje Malariya mu mavuriro ya leta no mu bajyanama b’ubuzima, mu gihe mu 2013 hari hivuje 1,014,500. Iyi mibare yerekana ko mu myaka itanu ishize, iyi ndwara yikubye inshuro eshanu.
Uretse kuryama mu nzitiramubu iteye umuti, abantu bashobora kwirinda malariya batema ibihuru bikikije aho baba, bakinga hakiri kare amadirishya y’inzu, basiba ibinogo bidendejemo amazi n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO