00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abadepite bagaragaje impungenge z’umutekano w’ingufu za nucléaire n’imyanda izikomokaho

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 15 June 2023 saa 05:24
Yasuwe :

Bamwe mu badepite mu Nteko Ishinga Amategeko,bagaragaje impungenge z’umutekano w’ingufu za nucléaire n’uburyo ibisigazwa byazo bizajya bibungabungwa mu Rwanda.

Babigaragaje kuri uyu wa 14 Kamena, ubwo Inteko yamurikirwaga umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’ubufatanye bwa Afurika mu bushakashatsi, iterambere no kwigisha mu rwego rw’ubumenyi n’ikoranabuhanga mu bya nucléaire (AFRA), yemerejwe i Vienna ku wa 20 Nzeri 2019.

Ni amasezerano yatangiye gushyirwa mu bikorwa mu 1990, akubiyemo gahunda zerekeye umutekano ku bijyanye n’ikoranabuhanga mu bya nucléaire hagamijwe ko iterambere ry’ibihugu n’akarere rigerwaho.

Aya masezerano yari asanzwe amara imyaka itanu hanyuma akongererwa igihe. Mu rwego rwo gukuraho imbogamizi zo kuba yarahoraga avugururwa, hakozwe amashya ari na yo u Rwanda rushaka kwemeza burundu.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Eng. Uwase Patricie, yavuze ko u Rwanda rwungukira mu mishinga icyenda y’Akarere muri gahunda ya AFRA, aho rukorana n’ibindi bihugu mu bijyanye n’ikoranabuhanga n’ubumenyi mu nzego zirimo umutekano no kongera umusaruro w’ubuhinzi buhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Inyungu zo kwemeza burundu aya masezerano no kuba umunyamuryango wa AFRA

Minisitiri Uwase yavuze ko kuyemeza burundu bizatuma habaho kongera ubufatanye n’ibihugu by’abaturanyi n’ibindi bigize umuryango mpuzamahanga wita ku ngufu za atomike (International Atomic Energy Agency) mu kuzamura inyungu zituruka mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga itandukanye.

Depite Habineza Frank yagaragaje impungenge z’umutekano w’ingufu za nucléaire akurikije ko ahandi zikoreshwa zigenda zigira ingaruka ku buzima bw’abaturage.

Yagize ati "Aho biri tubona ingaruka zabyo, iyo bituritse byangiza ubuzima bw’abantu n’ibintu. Nka Fukushima mu Buyapani kiriya kigo kimaze guturika mwabonye ingaruka zabyo n’ubu Abayapani baracyababara. Muri za Ukraine n’ubu abana baracyavuka badafite amaboko; nkibaza niba bitazagira ingaruka mbi ku Banyarwanda."

Depite Ndagijimana Leonard yahamije ko aya masezerano akenewe kuko hari ibikoresho byinshi "dufite bikoresha ingufu za nucléaire birimo ibyo mu buvuzi hakenewe kurebwa uko byakwitabwaho cyangwa ibitagikeneye gukoreshwa byashyingurwa cyangwa bikangizwa."

Yakomeje yibaza ati "Ubu dufite ahantu tuzajya tubika imyanda ya nucléaire dukurikije uko igihugu cyacu ari gito? Kuko iyo myanda akenshi ni yo iteza ibibazo kuruta kuba wabona ingufu. Hari imwe imara imyaka n’imyaniko, hari igera mu bujyakuzimu bwa metro hafi 500. Bizagenda gute nidutangira gukora izo ngufu za nucléaire ?"

Depite Nyirahirwa Veneranda yabajije icyo u Rwanda rwungukiye mu mishinga isanzwe n’ikiziyongera nyuma yo kwemeza burundu aya masezerano.

Ati "Mu isobanurampamvu bivugwa ko u Rwanda rwungukira mu mishinga icyenda y’Akarere yari isanzweho. Ese u Rwanda rwatangiye kungukira muri iyi mishinga mbere yo kwemeza burundu aya masezerano? Niba hasabwa ko yemezwa burundu ni igiki cy’inyongera u Rwanda rugiye kunguka?”

“Nakwibaza ngo u Rwanda rwarungutse mu gihe tumaze iminsi tubona ibihingwa byacu bitagihangana n’imihindagurikire y’ibihe, tukagira ibiza, ubu ntihaba hari gahunda zitatugejejweho mu bijyanye n’aya masezerano?”

Depite Bizimana Minani Deogratias yabajije niba ibijyanye n’ingaruka byarasesenguwe bikagaragazwa ko zaba ziri hasi y’inyungu igihugu kizagira muri aya masezerano.

Minisitiri Patricie Uwase yavuze ko hagikorwa inyigo zigamije kureba uko u Rwanda rwazatangira kubyaza umusaruro amahirwe ari mu gukoresha ingufu za nucléaire.

Ku bijyanye n’umutekano wazo yavuze ko bazi ingero nyinshi z’aho bitakozwe neza ari na byo byatumye ku rwego rw’isi hashyirwaho amahame ngenderwaho yumvikanyweho n’ibihugu byose.

Ati "Umushinga w’itegeko twazanye na wo ni umwe mu bifasha kurinda umutekano kuko uko dukoranye n’abandi ni na ko tugira ibyo twumvikanaho. Na guverinoma izakomeza gukorana n’ibindi bihugu ku buryo bikomeza kugira umutekano."

Yakomeje avuga ko ibijyanye no gucunga imyanda kuri ubu bitaragerwaho kuko hagikorwa inyigo kandi ko igihe nikigera bitazakorwa mu buryo butandukanye n’uko bikorwa ahandi.

Agaruka ku nyungu u Rwanda ruzakura muri aya masezerano yavuze ko mu bijyanye n’ubuvuzi hari ibifitanye isano n’ingufu za nucléaire (radioactive elements) bikoreshwa cyane.

Ati "Uyu munsi hari ibikoresho bimwe na bimwe tudashobora kugira mu Rwanda kubera ko hari byinshi tutarabasha kwiga ku bijyanye na nucléaire , nitumara kubinonosora bizadufasha guteza imbere inzego zitandukanye mu buvuzi, mu burezi no mu buhinzi."

Abanyarwanda barindwi bamaze kubona ’Masters’ mu bya ‘nuclear engineering’; 120 baracyari ku ntebe y’ishuri. Muri bo 24 bari kwiga Masters, 93 bari kwiga ku rwego rwa ’Bachelors’.

Biteganyijwe ko uyu mwaka batatu bazarangiza Masters, mu myaka ikurikiyeho bakazaba 47 mu rwego rwo kongera ubumenyi ngo iyi gahunda u Rwanda ruyigemo ruyumva kandi rufite Abanyarwanda bashoboye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages