00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abadepite bagaragaje ko ibyemezo abaganga bafatirwa bizagira ingaruka mbi ku Banyarwanda

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 1 April 2015 saa 03:36
Yasuwe :

Ku munsi wa kabiri Minisitiri w’Ubuzima Dr Agnes Binagwaho, atanga ibisobanuro imbere y’Inteko Ishinga Amategeko, Abadepite ntibanyuzwe, banagaragaza ko ibyemezo abaganga bafatirwa bituma bavura batishimye kandi bikaba byagira ingaruka ku buzima bw’abanyarwanda.

Kuri uyu wa 1 Mata 2015, Abadepite muri Komisiyo y’imibereho myiza y’Abaturage na Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Imari n’umutungo bya Leta, bakomeje bumva ibisobanuro bya Minisitiri Binagwaho ku bibazo byagaragaye mu buzima, ariko bakomeza kugaragaza ko bidahagije.

Depute Mukakanyamugenge yagize ati “Ibisubizo Minisitiri yatanze njye sinanyuzwe... Ushingiye ku nkingi za Minisiteri igenderaho, usanga harimo ibibazo byinshi, akenshi na kenshi usanga abaganga batanyuzwe, nta motivation (kanyabugabo baterwa) kubera ko ibyemezo byinshi bibafatirwa nta ruhare babigiramo. Ibi bikaba bishobora no gutuma bakora akazi batishimye bikaba byagira ingaruka ku banyarwanda.”

Mu bisobanuro byamaze amasaha atatu, Dr Agnes Binagwaho, mu rurimi ry’Igifaransa, yasobanuye birambuye ingamba Minisiteri ayoboye yafashe mu guhangana n’ibibazo yabajijwe n’abadepite, ariko abadepite bagaragaza ko ibisobanuro bye bitabanyuze, kandi ko ntaho bitaniye n’ibyo yari yabahaye ku munsi wa mbere (Soma indi nkuru).

Abadepite bakomeje kugaruka ku kibazo cy’ubwisungane mu kwivuza aho u Rwanda rwari rumaze kuba icyitegererezo ndetse amahanga aza kurwigiraho, kuri ubu imibare ikaba igaragaza ko ubwitabire bwaganutse.

Umwe yagize ati “Ubu inteko iri muri controle (igenzura) ntabwo ari ukuvuga ibyagezweho, ahubwo turi kureba ibitaragenzweho rimwe na rimwe usanga birimo uburangare no kwangiza umutungo w’Igihugu.”

Aha bakaba batanze urugero rw’ibikoresho bigurwa bitujuje ubuziranenge ndetse ngo bikaba bishobora no kugira ingaruka ku buzima bw’Abanyarwanda.

Abadepite batanze urundi rugero rw’inzitiramubu zaguzwe zitujuje ubuzirange, zaguzwe amafaranga ava mu misoro y’abaturage hakongera no gutangwa andi yo kujya kuzipimisha ibi ngo Minisante ikaba yaratereye agati mu ryinyo nk’aho iki kibazo kidakomeye.

Depite Uwamama yavuze ko Minisante nta genamigambi rinoze ifite ibi bikaba bituma igura ibikoresho itazakoresha, ati “Ikibazo cy’ibikoresho byoherejwe ku bitaro bya Shyira baziko bitazakoreshwa kubera ko nta muriro wari uhari, bikaba byarangiritse bidakoreshejwe, ni inde wize iyo nyigo?”

Bavuze kandi ko hari ibikoresho byinshi Minisante itumiza hanze y’u Rwanda ku kayabo k’amafaranga, ariko byagera mu gihugu ntibikoreshwe.

Aha hatanzwe ingero zitandukanye, nk’ibiryamye mu bitaro bya Kigali CHUK byifashishwa mu kuvura impyiko, ariko ngo birabitse ntibikoreshwa, ndetse n’ibyo mu bitaro bya Bushenge n’ibya Shyira byaguzwe bitujuje ubuziranenge.

Bagarutse no ku buryamo bw’abarwayi, aho usanga mu bitaro bimwe na bimwe abarwayi bagerekeranye ku gitanda kimwe.

Depite Musabyimana yagize ati “Ibisobanuro bya Nyakubahwa twabyumvise ariko mu by’ukuri ntabwo bihagije, uwashaka yanavuga ko bitanaboneye, ibibazo byari byateguwe neza kandi byarumvikanaga, ariko umuntu yakwibaza impamvu bitasubijwe.”

Abadepite bemeje ko hajyaho komisiyo idasanzwe ikazamubaza mu buryo bunonosoye uko umutungo wa Leta wangijwe bagura imiti ipfuye, batumiza inzitiramibu zitujuje ubuziranenge, batumiza n’ibikoresho byo kubika aho gukoreshwa icyo biba byaguriwe.

Amafoto: Jacques Nkinzingabo
[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages