Itsinda ry’abadepite bagera kuri 12 baturutse mu bihugu bitandatu binyuranye byo ku mugabane wa Afrika bari mu ruzinduko mu Rwanda mu rwego rwo kureba bimwe mu bikorwa by’indashyikirwa byagezweho, kubera imiyoborere myiza.
Kuri uyu wa kane tariki ya 13 Ugushyingo 2014, aba badepite bari mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Musambira, bakaba basuye Umuryango COCOF uhurije hamwe abagore mu rwego rwo kubafasha kwikura mu bukene. Aba bagore ngo bamaze kugera kuri byinshi bakesha kuba barisunganye bagatizanya imbaraga bityo ibikorwa byabo bikiyongera.
KABASINGA Assia Umuyobozi w’Umuryango COCOF yagize ati:“Umuryango wacu COCOF wafashije abantu barenga ibihumbi 5500 bakoraga ubuhinzi butagendanye n’igihe, ariko ubu bakaba barushaho gukora neza ndetse twagiye mu gutunganya umusaruro kandi byaradufashije cyane. Dukora mu gutunganya Soya, Ibigori, n’ibishyimbo”.
Uretse kubona amafaranga, ashimangira ko ubu basigaye babona byinshi batashoboraga kubona mbere bagihinga mu buryo busanzwe. Yongera ho ko nta kibazi bafite kuko ibikorwa byabo bigenda bikura kandi bizeye ko bazarushaho kugera kuri byinshi.
Ku ruhande rw’Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi,Jacques RUTSINGA uyobora aka Karere avuga ko COCOF ari umwe mu miryango itagengwa na Leta kandi ikora neza. Uyu muyobozi yabwiye izi ntumwa za rubanda zihagararariye abandi mu bihugu byabo ,ko uyu muryango ufashe cyane mu iterambere ry’Akarere kandi ukaba urangwa no guhanga udushya.Urugero yatanze n’ibi birebana no kubyaza igihingwa cya soya ibindi biribwa nkenerwa mu buzima bwa buri munsi kandi bifite akamaro umubiri nkuko abanyamuryango ba COCOF babyivugiye.
Aba badepite bashimiye cyane intambwe imaze guterwa mu Rwanda, kuko ibimaze kugerwaho byivugira kandi ngo biteguye kuzabikora no mu bihugu byabo bityo nabo bagatera imbere nkuko bimeze muri iki gihugu.
Senateri MUKASINE Marie Claire wari uherekeje iri tsinda ry’abadepite avuga ko ikibagenza ari ukugirango basangire amakuru n’abanyarwanda ku bikorwa by’iterambere bamaze kugeraho. Senateri MUKASINE avuga ko uyu ari umusaruro w’imiyoborere isobanutse biganisha ku kwigira no kwihesha agaciro kw’abanyarwanda.
Aba badepite baje muri aka Karere ka Kamonyi baturuka mu bihugu bya Centrafrique,Madagascar,Niger,Eritreya,Mali na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo (DRC)



















TANGA IGITEKEREZO